
Musanze: Barasabira ubutabera umusore w'imyaka 25 wapfuye azira urugomo
Mar 13, 2025 - 10:42
Mu Kagari ka Ruhengeri mu murenge wa Muhoza wo mu karere ka Musanze, haravugwa urupfu rw’amayobera rw’umusore w’imyaka 25 witwa Hakizimana Eric wasanganwe ibikomere mu mutwe kandi mu matwi ye baramenyemo petorori. Abaturanyi n’umuryango bakamusabira ubutabera. Polisi y’u Rwanda, mu ntara y’Amajyaruguru, yabwiye Isango Star ko nyakwigengera yajyanwe kwa muganga ngo akorerwe ibizamini hamenyekane icyamwishe.
kwamamaza
Urupfu rwa Nyakwigendera HAKIZIMANA Eric w’imyaka 25 wari utuye mu mudugudu wa Bushozi, mu kagali ka Ruhengeli, mu murenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze, rwamenyekanye mu gitondo cyo ku wa gatatu, ubwo abaturanyi be bari bazindukiye ku utabaro ariko bose batumva neza urupfu rw’uyu musore bavuga ko rwabateye agahinda.
Umwe baturage baho yabwiye Isango Star, ko "uriya muhungu yateraga irangi, yajyaga hose na Kigali. Ubwo rero bakumva ko afite amafaranga bakaba bamwishe bashaka amafaranga. Ambwira ko yishwe."
Undi ati:" bimeze nkaho ari icyumba bamukatishije, bamukubise. Abaganga banavuze ko no mu matwo bitameze neza, bishobora no kuba byatageze ku bwonko."
"Bamusutse ibintu mu matwi, aribyo bamukubise icyo kintu atabyimba. Bari bamuriye inzara...nagezeyo atakibasha kuvuga. Ikigaragara n'uko namubonye ni urugomo yakorewe kuko iyo umuntu yarasanzwe afite uburwayi urabimenya. Yari umusore w'ingufu umeze neza kuko yapfuye agifite ingufu."
Barasaba ko Nyakwigendera yahabwa ubutabera, hakamenyekana abamwishe bakabiryozwa kuko hari nabo basangiraga bakeka kuko mbere yo gupfa kwe yari yamaze kubabwira ko yakorewe urugomo.
Umwe ati:" haba kuri Polisi baza bagakomeza gukora iperereza, bakatuba hafi kuko enjoy n'ejo bundi bazabikorera undi."
Undi ati:"dukeneye kumenya amakuru kuko Nyakwigendera yatanze amakuru make mu mbaraga nke yarafite bitewe n'ibikomere yarafite. Dushaka kumenya ngo ... inzego zibigenzure neza."
Isango Star yasoje gutunganya iyi nkuru ku mugoroba wo ku wa gatatu, ku itabaro batarafata umwanzuro urafatwa mu bijyanye no gushyingura Nyakwigendera. Icyakora urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwaje gutafa umurambo wa Nyakwigendera usubizwa kwa muganga kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Akoresheje ubutumwa bugufi yoherereje Isango Star, Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco MWISENEZA, yavuze ko "umurambo wakorewe isuzumwa kugira ngo hamenyekane icyamwishe. Hatangiye iperereza kucyateye urupfu twa Nyakwigendera."
Abo mu muryango wa Nyakwigendera bemeza ko mu burwayi bwe bwanyuma yababwiye ko yakubiswe nubwo bamaze kuhageza inzego z’ubuyobozi mmaze basanga yasubiye mu koma.
Bose basaba ko ababikoze mugihe byaba bibahamye babiryozwa bikabera abandi urugero.
@mmanuel BIZIMMANA/ Isango star - Musanze.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


