Umuryango uharanira kwigenga kwa Afurika urasabwa gushishikariza abanyarwanda gukunda iby’iwabo.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu isanga abagize umuryango uharanira kwigenga kwa Afurika (Pan African Mouvement bakwiye gushyira imbaraga mu gushikariza abaturage gukunda iby’iby’iwabo kuko bizatuma biteza imbere mu bukungu bagateza imbere n’igihugu. Uyu muryango uvuga ko watangiye ubukangurambaga bwo kubyaza amahirwe ibikorerwa mu Rwanda.

kwamamaza

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu igaragaza ko Umuryango w’abaharanira umuco wo kwigenga kwa Afurika n’iterambere ry’uyu mugabane bakwiye guhera ku gukundisha abanyarwanda iby’iwabo bafatanya kwiteza imbere.

Gatabazi Jean Marie Vianney ; minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, avuga ko “Nk’ubu hari inganda zikora amakaro, hari abakora amabati, imisumari, sima…iyo ubigura icya mbere uba utera inkunga uwo washoye iyo mari kugira ngo ashobore no kwishyura na Banki yavanyemo amafaranga ariko uba unatera inkunga ubukungu bw’igihugu. Uwo ugurana nawe acuruza niko atanga imisoro myinshi ari nayo izubaka igihugu cyacu, bikaba ishoramari rya leta.”

Minisitiri Gatabazi anavuga ko kuba abarakoronije Afurika bakayitwara imitungo yari kuyikiza ari byo bikwiye gutuma bashyira hamwe bakiteza imbere, cyane ko abakoroni bagaruka gusuzuma niba abaturage bayo bitishimye maze bagatanga isura itari nziza ku bihugu bimwe na bimwe bya Afurika.

Yagize ati : “Noneho n’ubukoroni bukadusigaza inyuma aho ku twubakire inganda n’ibindi bikorwa by’iterambere, ahubwo bukatwubakira amagereza. Nta bitaro badusigiye, nta mashuli… ukabaza ikibazo kimwe uwize dogitora n’utarize ! Urumva ntushobora kubaza umuntu uri mu Busuwisi ko yishimye, uri muri Swede.. ngo umugereranye n’umuturage udashobora kubona imbuto yo gutera, udashobora kubona Mituweli.. ngo nibagusubiza ugende utondekanye uko bishimye ugereranyije nibyo bibazo wabajije kandi bose badafite ubuzima bumwe.”

Yongeyeho ko “kandi wawundi utarize primaire (Abanza) ntiyize kubera ko wowe wamukoronije kandi ntumufashe no kwiga.”

Musoni Protais ; umuyobozi Mukuru Pan Afurika Mouvement, avuga ko gahunda guteza imbere abanyarwanda n’abanyafurika muri rusange ari yo bashyize imbere.

Yagize ati :“Kuva ubukoroni buje bwigishije umunyafurika gukoresha ibyo adakora, ibyo akora akabiboherereza. Noneho abantu bati duhindure noneho, niba umunyarwanda yaramenyereje ikijumba, agatangira kubera uko bakiganisha kuri wa mugati amenyerejwe. Ni ukuvuga ngo twashingira dute ku bumenyi bw’abanyafurika n’imigirire bari basanganywe, dukorane n’abashakashatsi bari muri za kaminuza…noneho bwa bumenyi bwari busanzwe bwigishwe muhindukemo sciences n’inganda zacu zibushingireho.”

Umuryango PAM usanzwe uharanira kwiteza imbere no kwigenga kw’abanyafurika, uvuga ko uretse kwishyira hamwe kw’abanyarwanda n’abanyafurika bakiteza imbere bizongera ubusabane n’ubwuzuzanye mu banyarwanda n’abanyafrika muri rusange, ndetse bakumva ko ari magirirane bigatuma batera imbere bafatanyije.

Ni inkuru ya Theoneste Zigama/Isango Star-Kigali.

 Apr 15, 2022 - 18:37