Ubumenyi buke mu gukoresha ikoranabuhanga, inzitizi ikomeye ku guhanga udushya mu barimu

Kuri uyu wa kabiri, ku nshuro ya mbere u Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga w’Umwarimu mu guhanga udushya (Teachers innovation day), Umunsi usanze abarimu bo mu Rwanda bakigaragaza ubumenyi buke mu ikoranabuhanga, inzitizi ikomeye ku guhanga udushya.

kwamamaza

Politiki y’ikoranabuhanga mu burezi igena ko abanyeshuri mu byiciro byose bagomba gutegurwa no guhabwa ubumenyi bwose bubafasha guhatana bijyanye n’ikinyejana cya 21 ndetse abahanga banagaragaza ko magingo aya ubukungu bw’igihugu hafi ya bwose bushingiye ku ikoranabuhanga, nyamara n’ubwo uburezi ari inkingi ya mwamba mu kubaka iterambere, mwarimu ubutanga aracyagaragaza inzitizi mu gukora uruhare rwe mu guhanga udushya nk’uko babisabwe kuri uyu munsi mpuzamahanga wuruhare rwa Mwarimu mu guhanga udushya, aho hari abagaragaza ko bakomeje kuba inyuma mu ikoranabuhanga.

Umwe yagize ati "abarezi bose ntabwo bafite za mudasobwa bikaba ari imbogamizi kuba babasha kumenya ibikoresho by'ikoranabuhanga".  

Undi yagize ati "ibikoresho ntabwo byari byaboneka bihagije kuko abanyeshuri bakenera gukora kandi iyo wigisha ukoresha ikoranabuhanga biba bisaba ko umunyeshuri yiga areba igikoresho akoresha nk'imashini na interineti ihagije".  

Ku rundi ruhande ariko, Minisiteri y’Uburezi irashimira abarimu umusanzu bakomeje gutanga mu kurerera igihugu, ariko kandi ku kibazo cy’amahugurwa make ku bijyanye n’ikoranabuhanga, Madame Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe ikoranabuhanga arananenga bimwe mubigo by’amashuri bifite ibikoresho by'ikoranabuhanga bitabyazwa umusaruro.

Yagize ati "mu myaka 10 ishize n'ibyo bikoresho bike ntabyo twari dufite ariko mu myaka 2 cyangwa 3 iri imbere dufite ubushobozi bwo kuba twabyongera kandi tugomba kubyongera aho twabonye ko bikoreshwa, iyo ikoranabuhanga riri mu byo wigisha bituma abanyeshuri ubwabo bagira umurava ndetse n'abarimu ubwabo nabo bakagira umurava".

N’ubwo bamwe mu barimu bakigaragaza ubumenyi buke ku ikoranabuhanga, ndetse hakaba n’ikibazo cy’ibikoresho by’ikoranabuhanga nka za mudasobwa zabaye imirimbo kuri bimwe mu bigo by’amashuri, gahunda y’igihugu y’imyaka irindwi igamije kwihutisha iterambere NST1 mu nkingi yayo ya 64 iteganya ko bitarenze umwaka utaha wa 2024 u Rwanda rugomba kuzaba rwarongereye imbaraga mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu myigire n’imyigishirize, binyuze mu kwagura gahunda ya ‘Smart Classrooms’ no gukwirakwiza mu mashuri ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Ibyakabaye ku isonga mugufasha abarimu kugira uruhare rurambye mu guhanga udushya.

Inkuru ya Rosine Mukundente / Isango Star Kigali

 May 31, 2023 - 08:14