Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda ivuga ko itegeko rigenga ubutaka rigomba kuzajya rivugururwa

Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda ivuga ko uko ibihe bigenda bihinduka ari nako itegeko rigenga ubutaka rigomba kuzajya rivugururwa kugirango rijyane n’igihe.

kwamamaza

Ni mu nama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu wa 3 ku biganiro hamwe na Minisiteri y’ubutabera, ikigo  cy'igihugu gishinzwe ubutaka(National Land Authority), hamwe n’abajyanama mu by’amategeko bakorera za Minisiteri n’ibigo bya leta bitandukanye hamwe n’abo mu nzego z’ibanze, aha bigaga ku itegeko rishya rigenga ubutaka n’ibikwiye kwitabwaho muri rusange mu ishyirwa mu bikorwa ryaryo.

Dr. Emmanuel Ugirashebuja Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta aravuga ko iryo tegeko koko rishya rijyanye n’igihe bitewe n’aho ibihe bigeze kandi rigakemura bimwe mu bibazo biboneka mu by’ubutaka.

Yagize ati "ryaje kugirango rikemure ibibazo bimwe na bimwe bigendanye n'imiterere y'ubutaka mu Rwanda, muri iri tegeko hari uko rigomba kureba mu kurishyiraho ryashingiye ku mateka twagiye tugira, hari aho uzasanga yuko rigerageza no kureba ibibazo byatewe n'amateka mabi twaciyemo, uko ubutaka bugomba kurebwa ndetse n'ukuntu  kubutunga bigendanye n'amateka twagendeyeho iri tegeko ryaje gukemura, ikindi harimo n'ukuntu amakimbirane ku bibazo by'ubutaka azagenda akemuka mu buryo bwa nyabwo bwiza kandi budasaba ko imanza zizahora zijya mu nkiko". 

Donatien Nkwasibwe ni umwe mu bajyanama mu by’amategeko witabiriye iyi nama akorera mu karere ka Nyagatare aravuga ko mu bisanzwe iri tegeko ryarimo ibibazo bitandukanye byaberaga imbogamizi abakenera serivisi z’ubutaka.

Yagize ati "muri iryo tegeko nk'ibyuho byari bihari cyane cyane nk'ingingo zari zihari muri izo n'inkingingo yakumiraga ko nk'ubutaka bugabanyijemo ibice ntibwuzure hegitare ko butagombaga kwandikwa kuri banyirabwo babaga babuguze kandi ugasanga ko ahantu henshi umuntu yahaguraga akurikije uko yishoboye ugasanga uguze gake ariko bikaba inzitizi kubumwandikaho ugasanga biteza n'amakimbirane, ariko iri tegeko rishya rya 2021, icyo dushima ryakuyemo iyo mbogamizi ubu butaka bwose bw'ubuhinzi n'ubworozi kuko niho bwari bushingiye aho niho imbogamizi yariri ubu igice cyose kibonetsemo gitangirwa icyangombwa kuburyo umuntu aba afite icyangombwa cye akabutunga yumva nta kibazo". 

Ngo iryo tegeko rishyizwe mu bikorwa nkuko riri ryakemura ibibazo byose bivugwa mu butaka ari nabyo Francine Uwase umukozi ushinzwe amategeko no gukemura ibibazo by’ubutaka mu kigo  cy'igihugu gishinzwe ubutaka(National Land Authority), asaba abajyanama mu by’amategeko.

Yagize ati "abajyanama mu by'amategeko twabashishikariza yuko iri tegeko barigira iryabo bumve yuko nka bantu bashinzwe kugira inama inzego za leta mu bice bitandukanye barusheho kubigira ibyabo abaturage be gusiragira mu nkiko no munzego za leta zinyuranye, bajye batanga inama zituma twese tubasha gukemura ibibazo bijyanye n'ubutaka duhura nabyo mu kazi kacu ka burimunsi".    

Itegeko ryo ku wa 10/6/2021 rigenga ubutaka mu Rwanda, rigaragaramo impinduka ku ngingo zimwe na zimwe abaturage bakunze kugaragaza ko zibangamiye imikoreshereze yabwo by’umwihariko ubwagenewe ubuhinzi, ubworozi n’amashyamba.

Ni itegeko ryasimbuye iryagiyeho mu 2013, ryari ririmo imbogamizi ku bijyanye no kwandikisha ubutaka nk’ikimenyetso ntashidikanywaho cy’uburenganzira kuri bwo, no kubuhererekanya nk’uko abaturage bagiye babigaragaza hirya no hino mu gihugu.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence Isango Star Kigali

 Sep 29, 2022 - 08:18