Haracyari inzitizi mu guhuza inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, baragaragaza ko mu ngendo bamazemo iminsi bagenzura aho gahunda yo guhuza inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igeze hirya no hino mu turere tw’u Rwanda, basanze igifite inzitizi nyinshi zirimo n’ikibazo cy’ibishushanyo mbonera bitanoze.

kwamamaza

Mu mwaka wa 2019 binyuze mu Iteka rya Perezida wa Repubulika w'u Rwanda n° 061/01 ryo ku wa 20/05/2019 rigena imitunganyirize n’imicungire y’inzibutso, nibwo hatangajwe gahunda yo guhuza inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hateganywa ko nibura akarere kazajya kagira urwibutso rumwe, nyamara kugeza ubu iyi gahunda irasa n’itarashoboka.

Mu gikorwa cyo kumenya no kugenzura aho iyi gahunda igeze ishyirwa mu bikorwa, Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, bamaze iminshi basura uturere twose, ariko ngo basanze hakiri inzitizi zirimo akajagari mu myubakire y’inzibutso.

Senateri Evode Uwizeyimana ati "icyo twagiye tubona birimo birakorwa mu kavuyo kuko aho ugeze usanga bamwe bakora ibyabo ahandi bagakora ibyabo, abantu bakwiye kongera kubiganiraho kugirango twumvikane ku bishushanyo mbonera by'inzibutso".  

Dr. Gakwenzire Philbert, Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 (Ibuka), aravuga ko hakenewe ibiganiro byimbitse mbere yo kugira ibindi bikorwa, kuko ngo hari n’aho usanga uruhare rw’abaturage rwirengagizwa.

Yagize ati "ntabwo ibintu bikwiriye kuba ibintu bya politike, Meya avuge ngo reka njye kureba umuntu kubera ko ashobora kumpa urufunguzo rwo kwinjira ahantu ariko abaturage ntabanje kubibabwira, iyo mitekerereze ikwiriye guhinduka. Hari amakosa twagiye dukora tutayagambiriye ariko noneho nkaya makosa yandi yo dukwiriye kuyirinda abantu bakicara hamwe bakaganira ku buryo bwimbitse". 

Ibi byagarutsweho mu kiganiro Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena y’u Rwanda yagiranye n’inzego zirimo Ibuka, Avega-Agahozo, GEARG mu rwego rwo kumenya no kugenzura aho gahunda yo guhuriza hamwe inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi igeze ishyirwa mu bikorwa.

Ni mu gihe kandi ibarura ryakozwe muri 2015 na Komisiyo yahoze ari iyo kurwanya Jenoside, CNLG, ryagaragaje ko muri icyo gihe mu gihugu hose hari inzibutso 234 n’imva 115.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Jul 18, 2023 - 08:47