Iburasirazuba: Urubyiruko rwiyemeje guhashya abasambanya abangavu

Polisi y’u Rwanda irasaba urubyiruko rwo mu ntara y’Iburasirazuba guhagurukira ikibazo cy’abangavu basambanywa bagaterwa inda z’imburagihe kuko kibangamye.

kwamamaza

Iyi nama yahuje komite z'inama z'urubyiruko, abahagarariye urubyiruko rw'abakorerabushake,abahagarariye urwego rwa DASSO,aba bose bakaba baturutse mu turere tw'intara y'Iburasirazuba,bareberaga hamwe uko ikibazo cy'umutekano mucye by'umwihariko uw'abangavu basambanywa bagaterwa inda cyaranduka burundu, hifashishijwe ubundi buryo bwisumbuye ku bwo bari basanzwe bakoreshwa mu guhangana nacyo.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP John Bosco Kabera wari witabiriye iyi nama, avuga ko bahagurukiye gufata abasambanya abana bakabatera inda,bityo ko abo mu rubyiruko nabo imbaraga zabo zikenewe muri uru rugamba.

Yagize ati "ntawe utafatwa ni amakuru aba atamenyekanye, kiriya ni icyaha gikomeye, umugabo cyangwa se umuntu uwo ariwe wese, umuntu uko angana kose yakoze icyaha utafatwa ibyo byaba ari agahomamunwa ariko ntabwo aribyo ntabwo byemewe, igikenewe ni amakuru, urubyiruko twabibakanguriye bigishe abakuru kubera ko urubyiruko ni amaboko y'igihugu, barasobanukiwe, amategeko barayasoma ariko noneho n'ibyaha bigendana n'ingaruka ni abantu bajijutse barabibona".          

Urubyiruko rwitabiriye iyi nama bise iyo kubakangura no kubongerera imbaraga mu kubaka igihugu bahangana n'igishaka gusenya ahazaza hacyo,bavuga ko ibyo bungukiye muri iyi nama,bizabafasha kurushaho guhangana n'abasambanya abangavu bakabatera inda,binyuze mu gutangira amakuru ku gihe ndetse n’ibindi bitandukanye nk'ibiganiro ahantu hose.

Uwimana Xaverine,umuyobozi w'umuryango uharanira iterambere ry'abagore bo mu cyaro, Reseau de famme,avuga ko nk'abafatanyabikorwa b'intara y'Iburasirazuba,bari basanzwe bahangana n'ikibazo cy'abangavu basambanywa bagaterwa inda z'imburagihe, bahisemo gukorana n'urubyiruko ndetse n'urwego rwa DASSO nk'undi muvuno wo guhangana n'iki kibazo gikabije muri iyi ntara.

Yagize ati "ni twifashisha zino nzego nazo zikadukundira bakadufasha gutanga ibiganiro mu rubyiruko bagenzi babo bakadufasha kujya mu mashuri, bakadufasha kujya mu mugoroba w'umuryango, bafite imbaraga zikomeye zo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bafite imbaraga zikomeye zo gukumira isambanywa ry'abana". 

Kubona uko ikibazo cy'abangavu basambanywa bagaterwa inda z'imburagihe gikomeye mu ntara y'Iburasirazuba,ni uko imibare yo kuva Nyakanga 2022 kugeza Ukuboza 2022, igaragaza ko abangavu 13 bari munsi y'imyaka 14 babyaye inda z'imburagihe,bangana na 43% ku rwego rw'igihugu.

Ni mu gihe abangavu 1175 bafite imyaka hagati ya 14 na 17 babyaye imburagihe,bakaba bangana na 41%. Abagabo babateye inda bamwe bakaba barafashwe abandi bakaba bagishakishwa.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Iburasirazuba

 Mar 16, 2023 - 08:10