
Musanze: Abubatse ubwiherero bw'umurenge wa Gashaki barataka kwamburwa
Nov 11, 2024 - 12:44
Musanze hari abaturage bubatse ubwiherero bw'umurenge wa Gashaki barataka ko bambuwe amafaranga kandi bakaba barasinyishijwe nk'abayahawe.
kwamamaza
Bamwe mu bubatse ubwiherero bwo ku murenge wa Gashaki mu karere ka Musanze nibo bavuga ko bababajwe nuko amafaranga bakoreye batayahawe.
Umwe ati "twahamagaraga ba nyiri kompanyi bakatubwira ngo barabikora bikarangira batabikoze, twabwira abayobozi bo ku murenge nabo bakatubwirango barabikora bikarangira batabikoze, bagezeho barabihagarika ntitwongera gukora ariko amafaranga barayatwima".
Ngo kuba bahamagara ababakoresheje bakabarerega bikiyongeraho kuba amafaranga bishyuza barayasinyiye nk'abayabonye, basaba inzego bireba ko zabarenganura.
Kuruhande rwa Ceremo Ltd yakoresheje aba bakozi, yo ivuga ko basinyishijwe kugirango huzuzwe ama lisiti bazahemberwe kuri telephone zabo kandi ko bari gukora ibishoboka ngo bahembwe mugihe cya vuba nkuko umuyobozi wayo yabitangarije Isango Star.
Ati "ibyo aba bakozi bavuga ko basinyiye amafaranga mbere yo guhembwa ntabwo ari ukuri ahubwo basinyiye amafaranga bazahembwa kuko bahemberwa kuri telephone ariko natwe turimo gukora uko dushoboye kugirango amafaranga aboneke kandi hari icyizere ko aboneka mu gihe cya vuba".
Umuyobozi w'akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Uwanyirigira Clarisse, avuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo aba baturage bagahabwa amafaranga yabo bakoreye.
Ati "turabikurikirana rwiyemezamirimo akaba yakishyura abaturage kuko ntabwo twakifuza ko yakoresha abaturage ntabishyure".
Ubuyobozi bunagira uruhure mu kwishyura rw'iyemezamirimo bunavuga ko hamwe no gufasha abaturage kubona amafaranga bakoreye imyishyurirwe ya rwiyemezamirimo izagendana no kwishyurwa kw'aba baturage.
Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isangostar i Musanze.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


