Nyanza: Abaturage babangamiwe n'isuri iva ku musozi wa Gacu

Mu karere ka Nyanza bamwe mu baturiye umusozi wa Gacu watemweho ishyamba, baravuga ko nta gikozwe ngo ucibweho imirwanyasuri amazi awuturukaho yakomeza kubangiririza imyaka n’imirima bakagira inzara.

kwamamaza

Umusozi wa Gacu uherereye mu murenge wa Rwabicuma, muri aka karere ka Nyanza. Uherutse gutemwaho ishyamba ryari riwuteyeho, abaturage bavuga ko ryagiraga uruhare mu kugabanya umuvu w’amazi yawuturukagaho. Nyuma yo gutemwa, ubu ngo bahangayikishijwe n’uko isuri iwuturukaho muri iki gihe cy’imvura iri kubangiririza imirima n’imyaka. Barasaba ko hacibwaho imirwanyasuri.

Umwe yagize ati “dutewe ubwoba nuko batahaca imirwanyasuri cyangwa ngo batere ishyamba rifata ayo mazi, twumva bawucaho imirwanyasuri aya mazi akajya amanukana intege nkeya n’ubundi akarere niko kabikoze”.

Undi yagize ati “ubungubu ibiti barabitemye imvura iragwa yamara kugwa iyo misozi ikariduka yariduka ikamanukana na ya mabuye,agahita ajya muri ya myaka y’abaturage, amabuye akaza akajya mu mirima y’abaturage, imyaka igasibama burundu”.

Mu buyobozi bw’Akarere ka Nyanza Meya Ntazinda Erasme ukayobora, avuga ko abaturage nta mpunge bakwiye kugira kuko abaritemye bazashyira mu bikorwa ibyifuzo byabo.

Yagize ati “abarisaruye n’ubundi bagomba kurisazura bakanariteraho imirwanyasuri, bagomba gukora ibirebana n’uburyo bwo gusarura ishyamba, gahunda barayifite yo kuhatunganya, bizakorwa vuba”.

Mu gihe cyose ngo uyu musozi wa Gacu waba ushyizweho imirwanyasuri, byabafasha mu mikorere yabo ya buri munsi cyane cyane ishingiye ku buhinzi n’ubworozi.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Nyanza

 May 1, 2023 - 07:51