Abanyonzi bo muri Nyabugogo barinubira amande bacibwa abateza ibihombo bazira guparika ahatemewe

Abanyonzi bakorera mu bice bya Nyabugogo barinubira amande bacibwa iyo bahagaze ahitwa ko hatemewe nyamara bo bakavuga ko n’ubusanzwe ntaho guhagarara hasanzwe hahari ibintu bavuga ko ari ukurenganwa bagasaba ko barenganurwa.

kwamamaza

Mu gahinda kenshi bamwe mu banyonzi, akazi kabo bagakorera muri Nyabugogo ariko barinubira amande bacibwa n’ubuyobozi bazira ko baparitse ahatemewe ngo nyamara kuri bo baravuga ko n’ahemewe batahazi.

Ni ikibazo bavuga ko bamaze iminsi bahura nacyo yewe ngo kirimo no kubateza igihombo bityo bagasaba umujyi wa Kigali ko wabarenganura bakubakirwa parikingi yemewe.

Asubiza iki kibazo, Francois Zirikana umukozi ushinzwe urujya n’uruza mu mujyi wa Kigali yavuze ko iki kibazo umujyi wa Kigali ukizi kandi ko ugifitiye igisubizo.

Ati “Umujyi wa Kigali ikibazo urakizi kandi urimo kongera aho amagare ashora guparika yaba ay'abantu ku giti cy'abo cyangwa ay'abanyonzi. Mu gice cya Nyabugogo hari iy'ubutse inyuma ya gare hafi na feux rouge zijya i Nyamirambo, ibi rero bizakomeza. Uretse parikingi kandi umujyi wa Kigali urimo gutunganya amabwiriza yo kunoza imigendekere y'amagare mu mujyi wa Kigali hose”

Ni mugihe umujyi wa Kigali wiyemeje gucyemura ibibazo bya parikingi ku bamotari ndetse n’abanyonzi mu rwego rwo kugabanya akajagari mu muhanda gashobora gutera impanuka.

Inkuru ya Eric Kwizera/ Isango Star Kigali

 Sep 6, 2023 - 14:48