Ubushakashatsi bwerekanye ko hari inzego zihora ku kigero kimwe zitazamuka

Abagize inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda imitwe yombi bagaragaza ko muri za raporo zikorwa n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere zerekana ko hari inzego za zerivise zitandukanye zerekana ko zihora ku murongo umwe zitazamuka ibyo bigasa nk’ibindindiza iterambere.

kwamamaza

Bivuye mu bushakashatsi bwakozwe na RGB muri uyu mwaka mu kwezi kwa 2, ukwa 3, ndetse n’ukwa 4, aho uru rwego rubaza abaturage batandukanye mu gihugu hose uko babona imitangire ya serivise zinyuranye, bwerekanye ko ngo hari zimwe mu nzego usanga zihora ku murongo umwe umwaka ugashira undi ugataha ibigaragara nk’imbogamizi kw’iterambere ry’igihugu

Abadepite n’abasenateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda bakibaza igikorwa muri izo nzego kugirango zikosore.

Dr. Usta Kaitesi umuyobozi mukuru w’urwego rw'igihugu rw’imiyoborere (RGB) avuga ko batanga inama kubo bireba ariko ngo igipimo cy’imibereho cyo ngo kizamuka hakurikijwe n’ubundi ubukungu bw’isi uko buhagaze.

Ati "ubushakashatsi burangira dutanga inama, ibipimo by'imibereho myiza y'abaturage nabyo bifite ibibazo ariko isi iri no mu gihe cy'ubukungu kitoroshye, covid hari ibyo yadusigiye, intambara y'Uburusiya na Ukraine hari ibyo yadusigiye kandi intambara ziracyari kwiyongera, iyo niyo ngaruka ariko uburyo bwacu bwo kwishakamo ibisubizo no kubaka ubushobozi bw'abaturage nibyo abantu bakwiriye kwitaho kurusha ibigomba kugera ku baturage bibageraho uko bingana kandi bikwiriye kubageraho".

Ibyo ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 3 ubwo RGB yagezaga ku nteko rusange imitwe yombi raporo y'ibikorwa by'urwego rw'igihugu rw'imiyoborere y'umwaka wa 2022-2023 na gahunda y'ibikorwa byarwo y'umwaka wa 2023-2024.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Nov 2, 2023 - 13:37