Ibiganiro bya Perezida w'u Rwanda n'u Burundi ,intambwe nziza ku mubano hagati y’abaturage b’ibihugu byombi

Impuguke muri politiki mpuzamahanga zigaragaza ko ibiganiro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we w’u Burundi Perezida Evariste Ndayishimiye bishimangira ibyo Minisiteri y'ububanyi n'amahanga iherutse kugaragaza ko u Rwanda rwifuza amahoro n’abaturanyi, ndetse ko iyi ari intambwe nziza ku mubano hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.

kwamamaza

Hari hashize imyaka 9 n’amezi 7 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame adakandagira mu gihugu cy’u Burundi, ibi byahindutse ubwo yitabiraga inama y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yiga ku bibazo by’umutekano muke muri RDC, nyuma y'iyi nama yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burundi Perezida Evariste Ndayishimiye, ibiganiro bitanga icyizere cy’ukuzahuka k’umubano w’ibihugu byombi wari umaze igihe urimo agatotsi.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga, Dr. Vincent Biruta ageza ku nteko ishinga Amategeko umutwe w’abadepite uko umubano w’u Rwanda n’ibihugu byo mu karere uhagaze, yavuze ko nubwo umubano w’u Rwanda n’u Burundi wigeze kuzamo agatotsi ubu ugenda usubirana ndetse ko n’ibibazo bisigaye bigenda biganirwaho.

Yagize ati "umubano w'u Rwanda n'u Burindi wajemo agatotsi guhera mu mwaka 2015 ubwo i Burindi habaga igikorwa cyo kugerageza guhirika ubutegetsi ku ngufu, icyo gihe rero niho hajemo agatotsi hagati y'umubano w'ibihugu byombi, nibwo hanaje impunzi nyinshi z'Abarundi mu Rwanda ariko buhoro buhoro umubano wagiye usubirana muri iki gihe Uburundi turagenderana [........] ubu dutekereza ko n'ibibazo byaba bisigaye bifite inzira zo kubiganiraho bikarangira". 

Dr. Ismael Buchanan Impuguke muri politiki mpuzamahanga asanga ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byombi bishimangira ubushake bwa politiki bwo kwiyunga.

Yagize ati "kugirana ibiganiro na Perezida w'u Burundi nyuma y'ibihe bitari byiza hagati y'u Rwanda n'u Burundi byahise byererekana inzira ibihugu byombi byifuza ko umubano wabyo wahagarara mu nzira nziza, ibiganiro hari icyo byatanze kandi umubano utazira amakemwa numva ko ariwo uri kubakwa, twari dukwiye kwishimira ibimaze kugerwaho kugeza kuri uyu munota ndetse byanarushaho amahoro agasagamba mu bihugu byombi".     

Akomeza avuga ko ahasigaye ubu ari ah'abaturage b'ibihugu byombi bagomba guharanira umubano mwiza.

Yakomeje agira ati "ni ibyishimo mu Banyarwanda, ni ibyishimo mu Barundi ndetse n'ibyishimo no mu mugabane w'Afurika n'ibihugu duturanye kuko nta wifuza ko yabana na mugenzi we barebana ay'ingwe ikigezweho ubungubu nuko abantu bari bakwiye gushyiramo imbaraga ubwo hari ubushake bwa Politike ubu rero tugomba kuvuga rumwe, tugomba gushyigikirana mu bibazo".        

Kuva mu mwaka wa 2020 kugeza mu mpera z’umwaka ushize wa 2022, abayobozi batandukanye ku mpande zombi bagiye bakorera uruzinduko mu bihugu byombi, ndetse kugeza ubu umupaka w’u Rwanda n’u Burundi ni nyabagendwa aho abarundi n’abanyarwanda bambuka bagahahirana.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Feb 7, 2023 - 07:41