Inzego z’ubuzima mu Rwanda zigaragaza ko ikoranabuhanga mu buvuzi ryoroheje serivise zitangwa

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zigaragaza ko uko ikoranabuhanga ryiyongera mu rwego rw’ubuvuzi ariko rutera imbere umunsi ku munsi kandi ibyo bigafasha abaturage guhabwa serivise nziza kandi ku buryo bwihuse.

kwamamaza

Bamwe mu bagana serivise z’ubuvuzi hirya no hino baravuga ko bashimira inzego z’ubuvuzi mu Rwanda ko zimaze gutera imbere ndetse ko ikoranabuhanga ryorohereje abazigana mu buryo bwose n'ubwo ngo abakuze batararyisangamo.

Dr. Hakiba Solange umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe guhuza ibikorwa by’ikoranabuhanga mu buvuzi Rwanda (Integrated Health System Activities) aravuga ko imishinga n’ibikorwa bishorwa mu buvuzi ari ukugirango intego y’iterambere mu buvuzi igerweho ndetse ngo umuturage aba ari ku isonga yabyo.

Yagize ati "serivise za Mituweli cyangwa serivise nyinshi mu nzego z'ubuzima zikorerwa ku mpapuro, twafatanyije na RSSB ku buryo bashobora guhindura bava mu mpapuro bajya mu ikoranabuhanga, dufatanya nabo kugirango iryo koranabuhanga riboneke..... iyi mishinga yose Minisiteri y'ubuzima igenda yifashisha kugirango igere ku ntego zayo, kugirango umuturage agume ku isonga".       

Dr. Ayingeneye Claudette umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kibuye akaba n’ukuriye abayobozi bakuru b’ibitaro mu Rwanda hose aravuga ko nubwo hari ibikiba bibangamiye serivise z’ubuvuzi ariko ngo ni urugendo rwerekana ko hari aho rugana ndetse ko hari byinshi byakemutse bishingiye ku ikoranabuhanga.

Yagize ati "ibitaro,ibigo nderabuzima nubwo tutaragera ahashimishije ariko ireme ry'ubuzima ryarahindutse mu gutanga serivise nubwo hakiriho umurongo muremure ku batugana babyinubira ariko twizera ko Minisiteri y'ubuzima ifatanyije n'izindi nzego bazatwongerera imibare y'abakozi nabyo bigakemuka, ariko nta muganga ukibwira umurwayi nabi, umurwayi yemerewe gutanga icyifuzo cye akaba yasubizwa kandi tukagerageza gutanga serivise nziza nkuko twabihuguriwe".   

Ikoranabuhanga mu buvuzi rifasha abaganga gukurikirana abarwayi neza, gutanga serivise zihuse ndetse zikanafasha ubuyobozi bw’ibitaro mu mikorere n'imicungire yabyo.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali 

 Jun 27, 2023 - 08:43