
Musanze: Abasaza n'abakecuru babayeho ku Ngoma nyinshi bavuga ko bibohoye ingoma z'igitugu
Jul 7, 2025 - 09:32
Mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, bamwe mu basaza n’abakecuru bakuze babayeho ku ngoma nyinshi baravuga ko bibohoye ingoma z’igitungu, ubucakara n’amacakubiri ubu bakaba bari mu gihugu cy’iterambere gishyize imbere ubumwe ikoranabunga n’ibindi.
kwamamaza
Bigirimana Phocas na Sperancia Nyiramajyambere, hamwe n’urungano rwabo bo muri za 40, ngo ingoma bariye nyinshi, ntawaribara bahari zose barazibuka imwe kuyindi.
Ingoma z’icuraburindi, igitugu, amacakubiri n’ibindi bose iyo bakuganirira inkuru z’urugendo rwabo ntibabyibagirwa.
Sperancia Majyambere ati “ba Data bakoreshwaga uburetwa kandi bamara no gukora bagakubitwa ibiboko umunani nubwo yaba yakoze neza, ba nyogokuru birirwaga bari kubakubita”.
Dr. Bizimana Jean Damascene, Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE) nk’umwe mu bazi mu mizi amateka y’u Rwanda, avuga ko nubwo hari igice cy’amateka yabaye meza hari n’ibinyejana abanyarwanda babayemo nabi, ariko ko ubu u Rwanda ari igihugu gifite ibyiza byinshi byo kubakiraho.
Ati “amateka y’igihugu ari mu murage wacyo, hari igice kinini cy’amateka meza ariko n’igice gitoya kibi cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibinyejana byinshi birenga imyaka 700 abanyarwanda barubayemo babana ari bamwe biyumva batyo ariko imyaka iri hafi 80 yabaye mibi cyane, bakabona ko u Rwanda ari igihugu gifite ibyiza byinshi bagomba kurinda kubaha no kugenderaho no kubakiraho”.
Izi nkuru iyo bazigeze mu 1994, basa n’abaruhuka bagasa n’abatangiye ikindi gice cy’ubuzima.
Ngirabakunzi Chadrack we n’abagenzi be bati iyi leta yonkeje abasaza mu buryo butandukanye.
Ati “njye yaranyonkeje, nabaga mu bwigunge ku ngoma ya Habyarimana, ariko iyi ngoma uburyo yanyonkeje bampaye inka yitwa Girinka ubu ikamwa litiro 8”.
Iterambere rishingiye ku guteza imbere imibereho y’abaturage hibandwa kuby’igenzi birimo no kubakira abatishoboye kugira ngo bagendane n’iterambere birakomej.
Nsengimana Claudien, uyobora akarere ka Musanze avuga ko kwibohora atari mu magambo gusa ahubwo ko bishigiye mu bikorwa.
Mu nkingi y’umutekano no gukomeza umusingi wawo ubu abanyarwanda bafatanya n’inzego zitandukanye mu kuwunga no kurinda ibyagezweho bitandukanye nuko byahoze.
ACP Boniface Rutikanga, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ati “kwizihiza kwibohora ku nshuro ya 31 ariko n’imyaka 25 ishize Polisi y’igihugu ifatanya n’abaturage mu bikorwa byo gucunga umutekano, mu rwego rwo kugaragaza ko ishingiro ry’umutekano rishingiye ku muturage ubwe”.
Ishingiro ryo kwibohora bose birahira aha mu mizi y’ibirunga kimwe n’ahandi ni Inkotanyi. Kwibohora kuri iyi nshuro ya 31 mu ishuso ngari y’igihugu n’abagituye ubu birareberwa mu ntabwe ifite intego kandi ikataje.
Inkuru Emmanuel Bizimana / Isango Star
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


