Hamuritswe agatabo gakubiyemo ingengo y’imari irimo ibikorwa bigenewe gufasha umuturage

Kuruyu wa Gatatu umujyi wa Kigali, MINECOFIN na CLADHO bamuritse agatabo gakubiyemo ingengo y’imari irimo ibikorwa bigenewe gufasha umuturage kuko Leta yita ku iterambere n’imibereho myiza by’umuturage, ariko bitagerwaho mu gihe umuturage we ubwe atabigizemo uruhare.

kwamamaza

U Rwanda rugomba guteza imbere umutungo w'ibanze ariwo muturage warwo ingufu zabo bwite n'ubushobozi bwo gutanga ibitekerezo ku bibakorerwa bigashyirwa mu ngengo y’imari.

Ijwi ry'abaturage ryumvikana bakanagira uruhare mu bibakorerwa byose, nibyo byagaragajwe mu nshamake ubwo hatangwaga agatabo gakubiyemo ibyemejwe gukorwa mu ngengo y’imari y'uyu mwaka.

Dr. Umuhoza Rwabukumba umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimironko, avuga ko ibi bishimisha umuturage kuko nkubu hari ibigiye guhita bikorwa mu murenge wa Kimironko.

Yagize ati "iwacu hazakorwa imihanda 2 ndetse hanakorwe na ruhurura nini cyane yari iduteje ikibazo gikomeye nubwo hariho izindi zishamikiyeho, iyo babibonye ko ibintu bagaragaje hari ibigenda bikorwa, byose ntabwo byakorerwa icyarimwe ariko buri mwaka niba hari ibigenda bikorwa bigaragaza yuko ibyo bakoze koko bifite ishingiro ndetse bikanabashimisha kuko byibuza ibyo bagaragaje yuko bigomba gukorwa hari ibirimo biza, ibyo birafasha......" 

Kuruhande rwa CLADHO nk'umufatanyabikorwa wa Minisiteri y’imari n’igenamigambi mu gukora ubukangurambaga mu bikorwa bikorerwa umuturage kugirango agire uruhare mu bimukorerwa, bavuga ko iyi mpine y'ibiri muri aka gatabo byose ari ibitekerezo byatanzwe n’abaturage ku itegurwa y’ingengo y’imari kakaba kandi kagaragaza imishinga yemewe gukorwa muri uyu mwaka, nkuko bivugwa na Evaliste Murwanashyaka umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya CLADHO.

Yagize ati "......... umuturage iyo amenye ko bya bitekerezo yatanze byahawe agaciro nawe yiyumvamo yuko igihugu kimwitaho ibigiye gukorwa abafitimemo uruhare ndetse akanakurikirana, niba ari umushinga wo kubaka umuhanda bagiye gukora ari umuturage wawutanze azawugira uwe ku buryo n'igihe cyo kuwubaka ashobora kujya ahozaho ijisho areba ko wa muhanda uri kubakwa neza".   

Kuruhande rwa Minisiteri y’imari n’igenamigambi bo bavuga ko kuba batanga aka gatabo kahawe abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ari ukugirango barusheho gusobanurira abaturage imishinga y'uyu mwaka nkuko bivugwa na Rehema Namutebi umuyobozi ushinzwe ingengo y’imari y’igihugu.

Yagize ati "kubera ko tuba twarakoranye nabo baturage cyagihe cyo gukora ingengo y'imari nibyiza tukanasubirayo tukanabagaragariza ibyo twahisemo, si uko byose tuba twabyitwayeho ariko harimo ibyo twahisemo, bamaze no kubimenya biranabafasha kuko nibo bashyira mu bikorwa".   

Ingengo y’imari y’umwaka wa 2023/2024 irenga miliyari 5,030 na miliyoni 100 z'amafaranga y'u Rwanda, ikaba yariyongereho miliyari 265 na miliyoni 300 z'amafaranga y'u Rwanda ugereranyije n’umwaka wa 2022-2023 urimo kurangira.

Ubukungu bw’u Rwanda buteganyijwe kuzazamukaho 6.2% muri uyu mwaka wa 2023, ndetse no ku rugero rwa 6.7% muri 2024.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Sep 7, 2023 - 14:00