RSSB iributsa abayobozi ko gutanga ubwisungane bwa Ejo heza ku baturage ko atari agahato

Abayobozi bu turere two muri iyi ntara baravuga ko uretse no kuba bishimira ko uturere bahagarariye twaje imbere y'utundi mu gihugu mugutanga ubwizigame bw’igihe kirekire bwa Ejo heza, byanagobotse abaturage bo mu miryango yagize ibyago.

kwamamaza

Imyaka 3 irashize gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire bwa Ejo Heza itangijwe mu gihugu, iyi gahunda bamwe bavuga  ko batangiye bayicyerensa uyu munsi baravuga ko bamaze kubona ibyiza byayo.

Umwe mu baturage yagize ati "burya mu bantu uko byagenda kose iyo haje gahunda nshyashya habamo abantu babyumva vuba,habamo abantu bavuga bati reka turebe uko bizagenda,habamo n'abandi bavuga bati reka dukurikire turebe uko bimeze".

Ubwo hahembwaga uturere twabaye utwambere mu gihugu mu gutanga neza uyu musanzu w’ubwizigamire bw’igihe kirekire bwa Ejo heza mu mwaka wa 2021/2022, byagaragaye ko akarere ka Gakenke kabaye aka mbere, kagakurikirwa n’akarere ka Nyamasheke kabaye aka kabiri, aka Gicumbi kakaba aka gatatu, naho aka Burera kakaba aka mbere muri iki gihembwe cyambere cy'uyu mwaka.

Abarimo Nizeyimana Jean Marie Vianney umuyobozi w'akarere ka Gakenke, na Nzabonimpa Emmanuel uyobora akarere ka Gicumbi ndetse na Uwanyirigira M. Chantal umuyobozi w’akarere ka Burera, bavuga ko nubwo uturere bahagarariye twabaye utwambere mu kwesa imihigo yo gutanga iyi misanzu, ibyo byanafashije abaturage bo muri utu turere bagize ibyago kuko byabagobotse,bikaba byarabahaye n’uburyo bwo kumenya uko bazitwara kugirango bagume kuri iyi myanya.

Nizeyimana Jean Marie Vianney umuyobozi w'akarere ka Gakenke yagize ati "bigaragara ko hari abaturage bizigamiye ariko bakaza kugira ibyago byo kwitaba Imana ,aha rero abaturage benshi bo mu karere ka Gakenke barahari benshi bagobotswe n'ubwizigame bwabo bwo muri Ejo heza batabawe, ibyo nabyo ni byiza kuko abaturage babyibonamo ikindi bituma bakomeza kubaka icyizere kuri gahunda ya Ejo heza".

Nzabonimpa Emmanuel uyobora akarere ka Gicumbi yagize ati "twashatse amahirwe ahari hose mu karere tureba nihe hava abantu benshi bakizigama nubwo ubwizigame bugomba kugera ku muntu ku giti cye ariko twahereye ku byiciro binini, muri Gicumbi tugira umuco w'bantu benshi bakorera mu makoperative, aya ma koperative y'aborozi, dufite inganda nyinshi zitandukanye". 

Uwanyirigira M. Chantal umuyobozi w’akarere ka Burera nawe yagize ati "uyumunsi turishimira ko nibura muri iki gihembwe cyambere dusoje muri uyu mwaka w'imihigo akarere ka Burera kari ku mwanya wa mbere, ibyo rero ni ibitugaragariza icyerecyezo kandi ntago wabishobora mu itangira, intangiriro nizo zigora burya, iyo wabishoboye rero mu ntangiriro mu gusoza biba byoroshye kubera ko twamaze kureba uburyo tuzakoresha, ndashimira abaturage mbasabe ko dukomeza gushyiramo imbaraga aho twafashe ntitukarekure, tugira imvugo ivuga ngo Burera yaba iyambere kubera njye".

Umuyobozi mukuru w’icyigo cy’ubwiteganyirize RSSB ,Regis Rugemanshuro aributsa abayobozi ko gutanga ubu bwisungane bwa Ejo heza ku baturage ko atari agahato ,ahubwo akabasaba kubashishikariza kuzigamira abakiri bato kuko iyo utangiye kwizigama kare ariko bitakuvuna.

Yagize ati" Ejo heza nkuko biteganywa n’itegeko ni gahunda nziza ya leta yo gufasha abanyarwanda kwizigamira kubushake,icyo kintu cyo kubushake rero nicyo nashakaga kugarukaho kuko nibutsaga abayobozi ko mu misobanurire, mu bukangurambaga bagomba kwigisha abaturage bakabisobanukirwa ariko nta buhate, ntabwo ari kungufu,dushishikarize buri munyarwanda wese ubishoboye rwose kudacikanwa n'aya mahirwe ikindi nakwibutsa ni kwibuka kuzigamira abana kuko uko utangiye kare niko bitavunana".

Kuva tariki ya mbere z'ukwezi kwa mbere  mu mwaka w’2019, iyi gahunda ya ejo heza yatangizwa mu gihugu, ubu imaze kwiyandikishamo abantu barenga miliyoni ebyiri n‘ibihumbi maganatanu, intego ikaba aruko aba bantu  bakomeza kwiyongera n'iyi mibare ikazamuka kugirango buri munyarwanda ,n’umunyamahanga wese uri mu Rwanda agere muri ejo heza.

    Inkuru ya Emmanuel Bizimana mu ntara y’Amajyaruguru.

 Oct 6, 2022 - 10:58