Kirehe: Hari ahatagera amazi mu cyanya cyuhirwa cya Mpanga

Hari Abahinzi mu cyanya cyuhirwa cya Mpanga bavuga ko imashini zuhira muri icyo cyanya, zinyuza amazi hejuru ntagere mu mirima, abandi bakaba barahawe imipira yo kuhira kandi baremerewe imashini,bityo bagasaba ko byakosorwa bakabakorera ibyo bemerewe n'umukuru w'igihugu.

kwamamaza

Aba bahinzi bo mu murenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe bahinga mu cyanya cyuhirwa cya Nasho kiri mu byanya bishya byuhirwa muri aka karere,bashima uko begerejwe ibikorwa remezo bibafasha guhinga buhira ariko bakavuga ko nubwo buhira,hari ubutaka butuhirwa kuko butegerwamo amazi, kuko imashini zuhira amazi ziyanyuza hejuru y'iyo mirima bityo ntayigeramo.

Umwe yagize ati "bashyize ibintu by'ibipira umuntu avomera akurura ibyo rero abantu badafite imbaraga cyangwa badafite ubushobozi bwo gushyiraho abakozi bo ntibazabona ukuntu bavomera".      

Aba bahinzi barasaba ko ibi bikorwa remezo byo kuhira begerejwe,byakorwa neza kugira ngo bibashe kuhira neza bitagize igice bisimbuka,dore ko bagaragaza ko babasondetse ntibabikora neza uko bikwiye nk'uko byari biteganyijwe.

Umuyobozi w'akarere ka Kirehe Rangira Bruno,avuga ko icyo kibazo cy'abahinzi bo mu cyanya cyuhirwa cya Nasho muri Mpanga bafite imirima imashini zuhira zisimbuka ntiziyuhire,cyakiriwe. Ariko ngo babagiriye inama y'uko abafite imirima itagerwaho n'amazi,bafatanya bagakoresha imipira icomekwa kuri robine yashyizwemo kuko abakoze umushinga niko babiteguye.

Yagize ati "icyo twaganiriye na koperative nuko yashishikariza urubyiruko ruri muri iyo koperative rukazajya rufasha abaturage gutanga iyo serivise, umupira niba ugoranye ko umuntu umwe awuterura bafatanya umupira ugakoreshwa n'abantu 2 cyangwa 3 kugirango bawugeze aho ugomba kugera, ni ubukangurambaga no gukomeza kuganira nabo no gushaka uburyo iyo tekinoloji batari bamenyereye nayo bamenya kuyikoresha".  

Nubwo Meya Rangira avuga gutya, Abahinzi bo bavuga ko nk'abakecuru badafite imbaraga n'ubushobozi bw'amafaranga, bizabagora kuko ntamusore uzemera gukora umurimo wo kuhirira abandi adahembwa.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kirehe

 Mar 7, 2023 - 08:06