Bugesera : Abatuye n’abategera imodoka muri santere ya Ruhuha barasaba kubakirwa gare

Abatuye ndetse n’abategera imodoka muri santere ya Ruhuha mu karere ka Bugesera bavuga ko nubwo bubakiwe kaburimbo, badafite gare yubakiye bategeramo imodoka, bityo bagasaba ko bayubakirwa.

kwamamaza

Aba baturage bo muri santere ya Ruhuha mu karere ka Bugesera,bavuga ko nk’ahantu hahurira imodoka ziturutse mu ntara y’Amajyepfo ndetse no mu mujyi wa Kigali zihazanye abagenzi ndetse zikongera kuhabakura,nta hantu bafite bategera imodoka hasobanutse.

Bavuga n’ikibuga gihari,ari umwanya uri hagati y’inzu z’ubucuruzi kuburyo iyo imvura iguye,abagenzi banyagirwa rimwe bakugama mu nzu z’ubucuruzi zihari,bigasa nko kubangamira abacuruzi ndetse n’abakiriya babo kuburyo hari nabo birukana.

Aba baturage bavuga ko umuhanda wa kaburimbo Ngoma-Kibungo, ugera mu karere ka Nyanza ku Gasoro mu ntara y’Amajyepfo, nutangira gukoreshwa,abagenzi bazaba benshi.Bityo bagasaba ko aha ku Ruhuha hakubakwa gare ijyanye n’igihe, inahwanye n’umuhanda mwiza bubakiwe.

Kuri iyi ngingo,umuyobozi w’akarere ka Bugesera Mutabazi Richard,avuga ko bategereje ubusabe bw’abaturage bakumva niba koko iyo gare bayicyeneye ndetse bakanagaragaza aho bifuza ko yashyirwa.Gusa n’ubwo uyu muyobozi avuga gutya,abaturage bavuga ko bagerageje inshuro nyinshi kuyisaba,bakaba batarasubizwa.

Yagize ati babitubwiye twabiganiraho ariko ntago barabitubwira, ubwo twazahura nabo tukabiganira bakatubwira igitekerezo uko babyumva naho yajya n'impamvu hanyuma bigakorwa kuko ubundi dushingira kubyifuzo by'abaturage.  

Ubusanzwe muri santere y’ubucuruzi ya Ruhuha mu karere ka Bugesera, hahurira abantu benshi baturutse imihanda yose haba mu ntara y’Amajyepfo ndetse no mu bice by’i Burasirazuba kandi bazanwa n’imodoka zitwara abagenzi.Ni mu gihe muri iyi santere,haca umuhanda-Ngoma-Bugesera-Nyanza mu Majyepfo,ahantu hitezwe kuzaba urujya n’uruza rw’abantu n’imodoka, nyuma y’uko uyu muhanda wuzura,birumvikana ko zizawuyoboka kuko zizajya zisaguraho ibirometero 11 ugereranyije no kuzenguruka mu muhanda Ngoma-Kayonza-Kigali-Nyanza mu Majyepfo.

Djamali Habarurema Isango Star Bugesera

 Sep 5, 2022 - 08:33