Nta rwitwazo ruhari k’umuturage wishe itegeko avuga ko atarizi

Bamwe mu baturage baravuga ko bikiri ikibazo kumenya no gusobanukirwa amategeko ya Leta bitewe nuko batayasoma ngo bamenye ibikubiyemo bigatuma habaho kutayakurikiza.

kwamamaza

Ubusanzwe ni inshingano za buri muturage wese kumenya, gusobanukirwa ndetse no kubahiriza amategeko ya Leta mu rwego rwo kwirinda kuba yagwa mu cyaha cyo kutayubahiriza.

Gusa ariko bamwe mu baturage baganiriye na Isango Star bagaragaza ko bikigoye kumenya amategeko kuko akenshi usanga bayamenya ari uko bakoze ibyaha bihanishwa itegeko runaka ahanini bavuga ko biterwa no kutayasoma ngo bamenye ibikubiyemo.

Maitre Ibambe Jean Paul umukozi ushinzwe kubaka ubushobozi bw’amategeko mw’ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (Legal aid forum) avuga ko ari inshingano za buri munyarwanda wese kumenya no kubahiriza amategeko ya Leta kuko nta rwitwazo ruhari k’umuturage wishe itegeko avuga ko atazi ko iryo tegeko risanzwe rihari.

Yagize ati "mu mategeko ihame rihari nuko ntawe ushobora kwireguza ko yakoze ikosa avuga ko atarazi ko iryo tegeko rihari, ntwabo ushobora kwitwaza ko utari uzi itegeko uvuge ngo niyo mpamvu wakoze icyo kintu, itegeko iyo rikimara gusohoka mu igazeti ya Leta riba ari itegeko kandi riba rigomba gukurikizwa, ni inshingano z'umunyagihugu wese kwihatira kumenya icyo amategeko avuga, ntawe uzitwaza ko atarazi itegeko".    

Mu rwego rwo gufasha abaturage kumenya amategeko k’uburyo bworoshye Maitre Ibambe Jean Paul akomeza avuga ko ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko Legal Aid Forum bashyiriyeho abanyarwanda uburyo bwo kubona aya makuru aho bashobora guhamagara umurongo utishyurwa maze bagahabwa amakuru arebana n’icyo amategeko ya Leta avuga.

Ati "twashyizeho imirongo y'ikoranabuhanga abantu bifashisha mu kubafasha kuba bamenya amategeko, iyo uhamagaye 1022 ni ubuntu ubasha kumva amategeko y'ingenzi akora ku buzima bwa burimunsi bw'abaturage, ushobora kwiyigisha ukumva icyo ayo mategeko avuga cyangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga ugakanda *845# ukabasha gusoma amategeko runaka bitewe n'iryo ushaka kumenya".    

Inkuru ya Eric Kwizera / Isango Star Kigali

 Aug 9, 2023 - 09:23