Muhanga: Abahinzi babangamiwe no kutagira ubuhunikiro bwa kijyambere bashyiramo umusaruro wawo.

Abibumbiye mu makoperative akora ubuhinzi mu mirenge ine igize aka karere baravuga ko babangamiwe no kutagira ubuhunikiro bw’umusaruro wabo, bagasaba inzego zibishinzwe kubafasha. Ni nyuma yaho aba bahinzi bishimira ko babonye umusaruro ushimishije. Gusa ubuyobozi bw’akarere buvuga ko icyo bwakoze ari ukubaha ubutaka bwo guhingamo ariko ku bijyanye n’ubuhunikiro, abahinzi bagomba kwishakamo ubushobozi.

kwamamaza

Abahinzi bo muri koperative koyabind  iterambere ry’abahinzi borozi bo ku ndiza ikora mu mirenge ya Rongi, Kibangu, Kiyumba, Rugendabare yo  mu karere ka muhanga barashimira leta kuba yarabahaye ubutaka bwo guhingamo bungana na hegitari 32.

Bavuga ko kugeza ubu bakomeje kububyaza umusaruro.  Mwambari Anastase; umuyobozi w’iyi koperative, yagize ati:“imirima duhinga ni iya leta kandi umusaruro uvamo uhagaze neza kuko ushobora guhaza ahadukikije. Aha hakurya hadukikije ni twebwe baza guhahira, tubagezaho imbuto noneho tukongera kugemurirs n’abandi bavuye kure tubaha imbuto.”

Nubwo aba bahinzi batagaragaza ingano y’umusaruro wabo, bavuga ko banabangamiwe no kutagira ubuhunikiro rusange bwa kijyambere mugihe basarura umusaruro mwinshi.

Umwe ati: “ ariko turasaba leta ibigega bigezweho kuko ibyo dufite ni ibya kera.”

Undi ati: “ iby’ubuhunikiro, hano muri uyu murenge barabiteganyije ariko ntibirakorwa neza. Ikintu cyakora ni uko ubuyobozi bwakongera imbaraga mu baturage .”

“ turasarura ariko ibigega dushyiramo ntabwo ari ibigezweho. Ntabwo wangirika ariko ntabwo ari ikigega wavuga ngo minisitiri yaza gusura ngo uvuge ngo iki ni ikigega! Ubu aramutse ahageze yasanga uburyo duhunika yasanga ari uby’ubu.”

Ku ruhande rwa Kayitare Jacqueline; Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, avuga ko icyo leta yakoze ari uguha ubutaka aba bahinzi ba koperative y’ubuhinzi n’ubworozi, bagashobbora kububyaza umusaruro.

Ati: “twe icyo twabafashije ni ukubaha ubutaka bwo guhingaho. Icyo twagombaga kubaha cy’ubutaka barakibonye, ndetse ikindi tuba tugomba kubaha ni ubujyanama mu buhinzi bwabo kandi turabikora mu buryo buhiraho. uruhare rwabo rero rukwiriye kubamo kandi baranarukora.

Yavuze ko  ibindi bagomba kwishakamo ubushobozi, ati:” Bamaze igihe bataka ubwo buhunikiro ariko ntabwo bisubiza ikibazo kuko umusaruro atari mwinshi ku rwego bavuga ngo baraza guhunika nk’umusaruro uzamara igihe udashyizwe ku isoko. Twe twaberetse ko mbere yo gutekereza ku buhunikiro babanza gutekereza ku musaruro mwinshi noneho tukagera ku rwego rwo guhunika. Ariko nanone ntitwabatererana ku bijyanye no kugera kuri uwo musaruro twifuza.” 

Kuba  ibiciro by’ibikomoka ku buhinzi bikomeza guhindagurika bitewe n’ibihembwe by’ubuhinzi ndetse no kutagira ubuhunikiro, minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ishishikariza abikorera gushora imari mu kubaka ubwanikiro n’ubuhunikiro.

@ Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Muhanga.

 Nov 2, 2022 - 09:55