Ngoma: Abaturage barasaba ko kubaka umuhanda Ngoma-Bugesera byihutishwa

Abakoresha umuhanda Ngoma-Bugesera urimo gukorwa bavuga ko imirimo yo kuwubaka isa n’iyahagaze kuko bagereranyije n’igihe imirimo yatangiriye, wakabaye utanga ikizere cyo kuzura vuba,bityo bagasaba ko imirimo yo kuwubaka yakihuta bagakira umukungugu n’icyondo.

kwamamaza

Imirimo yo kubaka umuhanda wa kaburimbo Ngoma-Bugesera imaze igihe itangiye ariko abaturage bakoresha uwo muhanda ndetse n’abawuturiye,bavuga imirimo yo kuwukora igenda biguru ntege kuko bagereranyije n’igihe yatangiriye bakabaye hari ikizere babona cy’uko uzuzura vuba.

Aba bavuga ko babona abawukora bashyiramo imbaraga nke rimwe bakanacyeka ko imirimo yo kuwukora yahagaze,bityo bagasaba ko imirimo yo kuwubaka yakihutishwa kugira ngo urujya n’uruza muri uwo muhanda rworohe dore ko magingo aya hari aho barunze ibitaka ntibabikuraho ,bikaba bibabangamira ibinyabiziga gutambuka.

Umwe yagize ati "turabona biri kugenda gake cyane rwose, turasaba ko byakihuta kugirango umuhanda ukomeze ufashe abawugendamo kugirango natwe ibinyabiziga byacu bikomeze bigire ubuziranenge".    

Undi yagize ati "uyu muhanda turashaka ko ukorwa vuba kuko hari ivumbi rimeze nabi, turifuza rero ko wakorwa vuba na vuba". 

Mapambano N.Cyriaque umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko imirimo yo gukora umuhanda wa kaburimbo Ngoma-Bugesera, yatangiriye ku mpande z’uturere twombi,aho kampanyi imwe yahereye mu Bugesera indi ihera i Ngoma,zibanza gukora ahantu habangamye nko gusenya imisozi bagorora umuhanda,bityo akizeza abaturage ko ibyo nibirangira ibisigaye bizaba byoroshye ku buryo imirimo izahita yihuta maze bagatangira kuwubyaza umusaruro.

Yagize ati "iteka imishinga nk'iriya itangira ubona ugenda gahoro kuko biba bitangira nyine kumena iriya misozi , bagiye bareba ahantu hakomeye babanza kuhamena, dufite icyizere cy'uko imirimo igiye kwihuta, nabwira abaturage ko nta kizawuhagarika, kuba bahagaze ni ibijyanye n'imicungire ya kompanyi ariko akazi ko karakomeza, turabizeza yuko rwose umuhanda mu minsi mike uzaba urangiye".   

Umuhanda Ngoma-Bugesera ufite ibirometero 52 urimo gukorwa n’amakompanyi abiri ariyo Horizon yaturutse mu mujyi wa Kibungo na NPD yaturutse mu karere ka Bugesera, zikazahurira Rukoma kwa Padiri mu murenge wa Sake.

Ku ruhande rwa Ngoma hazakorwa ibirometero 45 naho ku ruhande rwa Bugesera ni ibirometero birindwi.

Inkuru ya Djamali Habrurema  Isango Star Ngoma

 Jan 9, 2023 - 08:58