Kirehe : Barasaba ko umushinga wo kuhira umaze imyaka itanu waradindiye wakihutishwa

Abaturage bo mu murenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe bavuga hashize imyaka itanu bizezwa guhabwa amazi yo kuhira imyaka,bityo bagasaba ko umushinga wa Mpanga wo kuhira ku buso bugari wa kwihutishwa kuko igihe gishize bawizezwa ni kinini.

kwamamaza

Imyaka itanu irashize umushinga wa Mpanga wo kuhira ku buso bugari utangiye ariko kugeza ubu ibikorwa byo kuhira bikaba bitaratangira.

Abaturage bo mu murenge wa Mpanga,bavuga ko bagiye bizezwa kubona amazi yo kuhira maze bagakira ibibazo biterwa n'izuba rikunze kwaka muri uyu murenge rigatuma batabasha guhinga nk'abandi ariko barategereza baraheba.

Bavuga ko iyo uwo mushinga utangira kubaha amazi yo kuhira imyaka iba imaze gukura nk'abandi dore ko kugeza n'ubu batarangira gutera.Aha niho bahera basaba ko uwo mushinga wakwihutishwa kuko imyaka bawutegereje ari myinshi.

Umwe yagize ati"ahandi barateye twumva ngo hirya no hino imvura iragwa ariko inaha ngaha nta mvura, nta mvura ihari rwose ubu twebwe dufite inzara iteye ubwoba rwose niri zuba kandi izuba ryahangaha ni rya kare ntabwo ari iryubungubu ,nonese ko batwijeje ko bazatwuhirira tukaba twarategereje twarabibuze buracya bakavuga ngo muri uyu mwaka bati amazi ari buhagere turabuhirira tukabona umwaka urashize tukabona undi uraje ".

Undi nawe ati"izuba rirava n'ibyatsi bikuma tukabura iyo tuva niyo tujya twahinga bikuma mbese nyine tukicwa n'inzara bazanye kuhira imyaka "irrigation"imaze imyaka ine itaruzura n'ikibazo,turifuza ko kuhira imyaka "irrigation" yakuzura bakajya batuvomerera  ".

Uyu mushinga wa Mpanga wo kuhira ku buso bugari watangiye mu  mwaka wa 2017,wagiye udindira bitewe n'imbogamizi zagiye zibaho zirimo kongera gukora inyigo yawo ndetse na covid-19 nk'uko bisobanurwa na Robert Ndabamenye ushinze ibikorwa byo kuhira mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi RAB.

Yagize ati"hagiye habamo imbogamizi nyinshi imwe mu mbogamizi twagize cyane ijyanye n'inyigo kugirango tuyisubiremo imere neza,indi mbogamizi yabaye covid-19 cyane cyane yabangamiye ibikoresho  byagombaga kuva hanze".

Umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba CG.Emmanuel Gasana avuga ko bitewe n'uko abaturage banyotewe n'uyu mushinga wo kuhira wa Mpanga,abawukora batanze icyizere ko bizagera mu mpera z'uyu mwaka barasoje kugira ngo abaturage batangire kuwubyaza umusaruro bakora ubuhinzi nta kwikanga izuba.

Yagize ati"ubungubu umushinga uratanga icyizere nubwo rwose bataratsa amashanyarazi ngo bayashyire kuri ruriya ruganda ngo rutangire ruzane amazi ariko ibyangombwa byose barimo kubikora gusa barimo kubitegura kugirango barizera ko ukwezi kwa 12 kuyu mwaka kuzajya gushira ibintu byose byatuganye".

Umushinga wa Mpanga wo kuhira ku buso bugari, uzakorera mu mirenge ya Mpanga,Mahama na Nyamugari mu karere ka Kirehe ukazakoresha  amazi azajya ava mu mugenzi w'Akagera.

Imirimo yo kubaka uruganda rw'amazi azajya yifashishwa mu bikorwa byo kuhira ndetse n'ibikorwaremezo nk'imihanda no kuhageze amashanyarazi,ibyo byose bigeze ku kigero cya 97%.Ubuso buzuhirwa bungana na hegitari 659 mu murenge wa Mpanga,Mahama ya mbere hakaba hari hegitari zigera ku 1220 ndetse na Mahama ya kabiri hakazuhirwa hegitari zigera kuri 1956.

 Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star mu karere ka Kirehe

 Oct 13, 2022 - 10:10