Bamwe mu bakoresha interineti rusange mu mujyi wa Kigali barashidikanya ku muvuduko wayo

Bamwe mu bakoresha interineti rusange izwi nka "Public WI-FI " mu mujyi wa Kigali baravuga ko batanyuzwe n’umuvuduko iyi interineti iriho cyane cyane iyo bahahuriye ari benshi, bagasaba ko bibaye byiza bashyirirwaho ahantu nkaha henshi k’uburyo bajya bahasaranganya batarinze kubyiganira mu gace kamwe kuko nabyo byakongera umuvuduko wayo.

kwamamaza

Iyo ugeze ahazwi nko muri Car free zone mu mujyi wa Kigali uhasanga abantu b'ingeri zose cyane cyane urubyiruko bitewe na interineti bashyiriweho kugirango ijye ibafasha muri serivise zigiye zitandukanye dore ko hari n’ababwiye Isango Star ko baza kuhakorera akazi kabo bifashishije iyi interineti.

Nubwo bimeze gutya ariko bamwe mu baganiriye na Isango Star bavuga ko umuvuduko w’iyi interineti ukiri hasi bityo ntibayikoreshe uko babyifuza.

Bitewe kandi n’uburyo ahari interineti rusange hakiri hacye mu mujyi wa Kigali, ibituma abayikoresha bahahurira ari benshi, bakomeza basaba ko ahantu nk’aha hashyirwa hirya no hino mu mujyi wa Kigali kuko nabyo byagira uruhare mu kwiyongera k’umuvuduko w’iyi interineti kubera ko byagabanya ubwinshi bw'abaza kuyikoresha bahuriye ahantu hamwe.

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ikavuga ko ibafitiye igisubizo kuko hari gahunda yo kwagura iyi interineti rusange igakwirakwizwa hirya no hino kuko ifasha abayikoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi nkuko Karenzi Fideli umukozi ushinzwe ibikorwaremezo by’itumanaho muri iyi Minisiteri abivuga.

Yagize ati "nibyo koko dufite interineti y'ubuntu igiye itandukanye mu mujyi wa Kigali, haba hari abantu benshi ibyo bigatuma interineti ikoreshwa cyane ikagenda buhoro, Leta yabitekerejeho, turateganya gushyira interineti ahantu hatandukanye abantu bazajye bayikoresha ku buntu, mu mwaka w'ingengo y'imari dutangiye turateganya kuba twashyira ahantu harenga ijana kandi hari interineti ihagije......."      

Ni mugihe Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda n’imishinga itandukanye igamije gufasha abaturage kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga kandi kugeza ubu bikaba bigenda bigaragaza umusaruro mwiza.

Inkuru ya Eric Kwizera / Isango Star  Kigali

 Aug 14, 2023 - 09:02