
Mu muhanda Kayonza-Kigali hashyizwemo bus zigamije kurengera ikirere n'umugenzi
Jun 5, 2025 - 10:53
Mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda ya guverinoma yo guhangana n'imihindagurikire y'ikirere hagabanywa ibyuka bigihumanya, mu ntara y'Iburasirazuba hatangijwe gahunda yo gutwara abagenzi muri bus zikoresha amashanyarazi. Ni bus zizajya zitwara abagenzi mu muhanda Kayonza-Kigali.
kwamamaza
Gutangiza iki gikorwa byabereye muri gare ya Kayonza, aho ku ikubitiro sosiyete itwara abagenzi ya Stella yahawe bus imwe ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 44.
Bamwe mu bagenzi bakora ingendo mu byerekezo by'iyi ntara bavuye ndetse bajya mu mujyi wa Kigali, bavuga ko hari igihe bageraga muri gare bagasanga imodoka zijya i Kigali zashize, bikabasaba gukatisha bagategereza umwanya munini. Bavuga ko iyi bisi izabafasha kujya bagenda badakererewe.
Umugenzi umwe yagize ati:"Twagiraga ikibazo xyo gutinda muri gare, bakirirwa bakuzengurukana bakujyana hehe na hehe, ukagera aho wagombaga kugera ...."
Undi ati:"Imodoka ni nini cyane, ishoboye gutwara abantu benshi cyane icyarimwe. Imodoka zari zisanzwe zari zifite ubushobozi bwo gutwara abantu bakeya. Kuba iyi yiyongereyemo birakemura ikibazo."
Abakoresha iyo Gare ya Kayonza bavuga ko hari ubwo bategerezaga imodoka amasaha arenze abiri.

Ndungutse Gisa Kassim; Umuyobozi mukuru wa sosiyete itwara abagenzi ya Stella yashyikirijwe iyi bisi ikoresha amashanyarazi, avuga ko kuba itwara abantu benshi izafasha mu guha serivise nziza abakiriya bayo.
Ati:" Ni iterambere kuko izi bus zitwara abantu benshi kurusha kwasiteri. Kwasiteri twakoreshaga itwara abantu 29. Ikindi iyo bus ikoresha umuriro, nta mazutu iloresha, twese turabizi uburyo ibijyanye na mazutu bigenda bihenda kurushaho."
Icyakora yongeraho ko iyi sosiyete izagenda yongera umubare w'izi bus.
Mbanda Adrian; Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa muri kompanyi itanga izi bisi zikoresha amashanyarazi yitwa BasiGO, asobanura impamvu yo gutanga iyi bisi mu cyerekezo cy'Iburasirazuba.
Yagize ati:" Twabonye Kayonza-Kigali uri mu mihanda nyabagendwa mu Rwanda, tubona ko na kampani yitwa Stella express ifite ubushobozi bwo gutwara abakiliya benshi muri icyo cyerekezo. Ni nayo mpamvu twavuze ngo reka tubahe bus ifite ubushobozi."

Nyemanzi John Bosco; Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, avuga usibye gukemura ikibazo cy'ababuraga imodoka, iyi bisi y'amashanyarazi izakora mu muhanda Kayonza-Kigali, izanafasha mu guhangana n'ikibazo cy'imihindagurikire y'ikirere.
Yasabye abashoramari gushyiramo umubare mwinshi wa Bus zikoresha amasharanyarazi.
Ati:"Bigabanya imyuka ihumanya ikirere kandi bigatuma ibidukikije bibasha gutanga umwuka mwiza. Ikindi cya kabiri ni uko ingano ya ziriya bus yongera imyanya, abaturage bakabasha kugenda neza, ni ikintu cyiza. Ahubwo ntekereza yuko iyi ari gahunda ikwiye gukomeza zikaba zaniyongera."
Iyi Bus ikoresha amashanyarazi izajya itwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu muhanda Kayonza-Kigali bagera kuri 44. Harimo kandi aho abagenzi bazajya bacaginga telephone ndetse na interinet bazajya bifashisha.
@ Djamali Habarurema/ Isango Star-Kayonza.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


