Umubyibuho ukabije uri mu bitera indwara zitandura

Mu bushakashatsi bwakozwe ku bijyanye no kwirinda ibishobora kongera umubare w’abarwara indwara zitandura bugaragaza ko umubyibuho ukabije ari umwe mu mpamvu zitera indwara zitandura, ni mu gihe abafite umubyibuho ukabije mu Rwanda bari bageze kuri 4.3% mu 2022 bavuye 2.9% muri 2013.

kwamamaza

Iyo bapima igipimo cy’umubyibuho ukabije cyangwa ibiro byinshi bareba ibiro umuntu afite ugereranije n’uburebure bwe.

Bamwe mu baganiriye na Isango Star bavuga ko umubyibuho ukabije muri iyi minsi uterwa no kurya ibiryo bitari byiza ku buzima.

Dr. Ntaganda Evariste umukozi mu ishami rishinzwe indwara zitandura mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC avuga ko umubyibuho uterwa n’impamvu nyinshi, kandi ko umubyibuho ukabije utera indwara nyinshi zitandura.

Dr. Ntaganda Evariste akomeza avuga ko umuntu agomba kugabanya amafunguro afata nijoro kuko umubiri uba ugiye kuruhuka no gukora imyitozo ngororamubiri.

N’ubwo imibare y'abafite umubyibuho ukabije n’abafite ibiro byinshi bagenda biyongera hagenda hashyirwaho ibikorwa rusange bya siporo igira uruhare mu kugabanya ibiro.

Mu bushakashatsi bwakozwe muri Kamena uyu mwaka bwagizwemo uruhare n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, ikigo gishinzwe ibarurishamibare bugaragaza ko abagore aribo bagize umubare munini w'abafite umubyibuho ukabije ungana 26% , umujyi wa Kigali ukaba ariwo uza ku isonga mu kugira umubare munini w’abafite umubyibuho ukabije n’ibiro byinshi.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Nov 13, 2023 - 22:19