Gisagara - Mukindo: Batinze guhabwa ifumbire bibaviramo kurumbya

Mu Karere ka Gisagara, abahinzi abarimo ab'ibigori mu Murenge wa Mukindo baravuga ko kuba batarahawe ku gihe inyongeramusaruro, byabaviriyemo kurumbya bagasaba byakemurwa ubutaha nti bazongere kurumbya.

kwamamaza

Abahinzi bo muri uyu Murenge wa Mukindo, bagaragaza ko kuba batarahawe ifumbire ku gihe nkuko byari bisanzwe bikorwa, byabateye kurumbya cyane cyane ku bari bahinze ibishyimbo bishingirirwa, abahinze ibigori, ibirayi n'ibindi bihingwa bigiye bitandukanye.

Ati "nta musaruro ibishyimbo byarapfuye kera, gufata ifumbire ukajya kuyirenza hejuru y'imyaka wahinze kandi byakabaye ngombwa ko ya fumbire iterwa mu myaka".  

Umuyobozi w'akarere ka Gisagara Rutaburingonga Jerome avuga ko byashoboka ko uwabuze ifumbire ari uwahinze nyuma, kuko ubusanzwe abiyandikishije bagiye bahabwa ifumbire kandi bayibonera ku gihe.

Ati "birashoboka ko hari abahembwe nyuma ifumbire bakaba batarayiboneye igihe ariko ubwo buri wese twamenya impamvu ze kuko nta kibazo cya rusange cyabayeho, turaza kubikurikirana tumenye icyabayeho, ntabwo twifuza ko hari uwabura ifumbire, uwiyandikishije wabo tukamutumiriza ayibona mbere ariko uramutse wiyandikishije nyuma utinze ifumbire ikugeraho itinze".    

Mu kwirinda ko ubutaha aba bahinzi bazongera kurumbya ku bwo gutinda guhabwa inyongera musaruro, ubuyobozi buvuga ko bajya bitabira kwiyandikisha muri nkunganire hakiri kare n'ubwo aba bahinzi bo bagaragaza ko n'abiyandikishije kare ntayo bahawe ari ho bahera basaba ko iby'ikibazo bahuye nacyo cyakwiganwa ubushishozi kigahabwa umurongo uhamye ku buryo mu bindi bihembwe by'ihinda bitazongera kubagiraho ingaruka.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Gisagara

 Jan 22, 2024 - 09:15