Abacururiza muri Centre y'umujyi wa Kigali bizigamiye arenga miliyoni 2 muri gahunda ya Ejo Heza

Bamwe mu bakorera ubucuruzi muri santere zo mu mujyi wa Kigali barasaba ko hakorwa ubukangurambaga bwisumbuyeho ku kwereka no kwigisha abaturage ibyiza byo kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza kuko ngo iyo babimenye basobanukirwa neza ibyiza byo guteganyiriza imisazire yabo n’imiryango yabo.

kwamamaza

Guverinoma y'u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y'imari n'igenamigambi yashyizeho gahunda ya Ejo Heza, igenwa n'itegeko N° 29/2017. Ni mu buryo bwo gufasha Abanyarwanda n'Abanyamahanga kwizigamira kugirango bazagire amasaziro meza.

Gusa ngo haracyari ikibazo cyuko abenshi batarumva ibyiza by’iyo gahunda bigatuma igenda biguru ntege nkuko abakorera ubucuruzi muri zone zo mu mujyi wa Kigali rwagati babivuga.

Umwe yagize ati "abakora ubukangurambaga babifite mu nshingano bakoreshe imiyoboro itandukanye abantu babimenye kurushaho".

Undi yagize ati "ntabwo bayitabira nkuko bikwiye kuko batarasobanukirwa neza, abantu baravuga bati ese ni nizigama nkaba ndapfuye bizagenda gute, ariko twamaze gusobanukirwa ko niyo wapfa ubwizigame bwaza ku muntu ukuzungura, nta gihombo kirimo ahubwo harimo inyungu". 

Ibi byagarutsweho mu bukangurambaga bwa Ejo Heza buri gukorwa mu bacururiza mu ma zone 35 yo muri santere z’umujyi wa Kigali.

Murekatete Patricie umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugenge aha aravuga impamvu kuri iyi nshuro hibanzwe ku bacuruzi.

Yagize ati "usanga abacuruzi bazinduka baza mu mishinga yabo , kubona ayo makuru birirwa ahangaha bagataha bwije akenshi usanga kubona ayo makuru bishobora kuba byagora, kuri gahunda ya Ejo Heza, twifuje ko baza bakayiganirizwa kugirango bayinjiremo [.......]"  

Kuri iyi nshuro abo bacuruzi bahise bizigamira agera kuri miliyoni 2 n’ibihumbi 500, Rutsinga Jacques ushinzwe guhuza ibikorwa bya Ejo Heza mu ntara y’Amajyepfo n’umujyi wa Kigali aravuga ko abantu banyotewe kumenya ibyerekeranye n’ubu bwizigame kandi biri gukorwa mu buryo butanga icyizere cy’ejo heza.

Yagize ati "iyo ugiye kureba akarere ka Gasabo, akarere ka Kicukiro, akarere ka Nyarugenge bose bafite igipimo biyemeje cya buri mwaka, bigaragaza ko bahagaze neza ndetse ugiye no kureba uko bahagaze ugereranyije n'abandi bari mu turere 5 twambere, ni ibintu byo kwishimira ariko igikomeye cyane nuko ibintu biri mu maboko ya ba nyirabyo abo bigenewe nibo bari mu kubyikorera, nibo bari mu kuduhamagara ngo tubasobanurire izi gahunda kandi ubona ko bafite ubushake bwo kuzitabira".         

Kugeza ubu mu mujyi wa Kigali bamaze kugera ku kigereranyo cya 65% muri uyu mwaka naho mu Rwanda hose abagera kuri miliyoni 2 n'ibihumbi 500 bizigamira muri gahunda ya Ejo Heza bakaba bamaze kwizigamira arenga miliyari 40 z'amafaranga y'u Rwanda.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Feb 17, 2023 - 06:49