
Mu gihe kinini gishize, umutekano wacu wagiye ufatwa nk’umutwaro wo kwikorerwa n’abandi - Perezida Kagame
May 20, 2025 - 10:05
Mu nama mpuzamahanga iteraniye i Kigali iri kwiga ku mutekano muri Afurika (ISCA), Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yashimangiye ko igihe ari iki ngo Afurika yibonemo ibisubizo by’ibibazo ku mutekano wayo, kuko uyu mugabane wamaze igihe kinini urambirije ku mahanga ariko ntibyagira icyo bitanga.
kwamamaza
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda atangiza ku mugaragaro inama mpuzamahanga ku mutekano muri Africa iteraniye i Kigali, yashimangiye ko ibisubizo ku mutekano w’uyu mugabane bikwiye gushakirwa muri wo kuko igihe kinini warambirijwe ku mahanga kandi ntacyo byatanze.

Ati “Mu gihe kinini gishize, umutekano wacu wagiye ufatwa nk’umutwaro wo kwikorerwa n’abandi, ibi ntacyo byatanze haba kuri Afurika cyangwa ku isi muri rusange, ntago twahora twinubira kwinjirirwa n’amahanga nyamara aritwe dutuma biba. Ubusugire si ukurinda imipaka gusa, ahubwo ni ugufata inshingano ku mutekano wacu nk’ibihugu no gukorera hamwe nk’umugabane. Urufunguzo rwo guhangana n’ibibazo by’umutekano biri mu bushobozi bwacu bwo kwishakamo ibisubizo.“
Moussa Faki Mahamat, Umuyobozi mukuru w’akanama ngishwanama k’umuryango ISCA yashimangiye ko iyi nama ari umwanya mwiza Afurika yari ikeneye ngo iganire ku bibazo by’umutekano wayo.

Ati “Itangizwa ry’inama mpuzamahanga y’umutekano muri Afurika ryerekanwa mu buryo bwinshi impinduka. Kuva kera cyane, umugabane wacu wumvise ko hakenewe umwanya uhoraho ugenewe gutekereza cyane no kuganira kubibazo by’amahoro n’umutekano. Mu gihe gahunda z’imiyoborere zigenda zihungabana bitewe n’uburemere bw’imidugararo ikabije ndetse n’ikibazo kidashidikanywaho, Afurika ishobora kwishingikiriza ku rubuga rwashinze imizi mu bintu byayo bwite, rukitabira umwihariko warwo, kandi rugaterwa n’icyifuzo kimwe.”
Inama mpuzamahanga yiga ku mutekano muri Afurika, International Security Conference on Africa (ISCA) ni ngarukamwaka, yitabiriwe n’abaturuka mu bihugu birenga 70, ihurije hamwe abafata ibyemezo, imiryango mpuzamahanga n’iy’akarere, inzobere mu bijyanye n’umutekano, abashakashatsi, amatsinda y’ubusesenguzi ndetse n’abikorera.

Iya nama izarangwa n'ibiganiro binyuranye mu matsinda, ndetse hazabaho n’amahirwe yo guhura no kuganira (networking). Hateganyijwe kandi imurikabikorwa ryo guhanga ibishya mu bijyanye n’umutekano n’ubwirinzi bituruka mu bihugu 12 byitabiriye.

Izibanda kandi ku gushimangira ubushobozi bwa Afurika mu biganiro mpuzamahanga, kurwanya iterabwoba rikomeje kwiyongera, gusesengura ingaruka z’amashyirahamwe y’abacanshuro, kurinda ibikorwaremezo by’ingenzi mu gihe hiyongera ibibazo by’umutekano mu ikoranabuhanga, kunoza uburyo Afurika igaragazwa mu bitangazamakuru n’ingaruka z’imvugo ziyibeshyera, n’ibindi.
Inama kandi irasuzuma ejo hazaza h’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro, ndetse n’uburyo bwo kubaka icyizere mu ishoramari hagati y’ibihugu by’Afurika.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


