Rwamagana: Urubyiruko rwanze kurebera abangavu baterwa inda

Urubyiruko ruheruka kurangiza amashuri yisumbuye rwo mu karere ka Rwamagana ruvuga ko kuba ikibazo cy’abangavu basambanywa bagaterwa inda z’imburagihe gihangayikishije, banze kwicara ngo barebera bagenzi babo bahemukirwa, maze bahitamo gufatanya n’ubuyobozi guhangana nacyo.

kwamamaza

Uru rubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana, ruvuga ibi rushingiye ku kuba hari bagenzi babo b’abangavu bashukwa bagaterwa inda z’imburagihe, bitewe n’ubucyene ndetse no kudasobanukirwa umuntu ugiye kubashora mu mibonano mpuzabitsina.

Bavuga ko kuba baragize amahirwe yo gusobanurirwa inzira zose zifashishwa n’abasambanya abo bangavu zirimo iy’ubukene iterwa no kutagira icyo bakora, bagiye guhanga imirimo kugira ngo babafashe kubona icyo bakora kibaha amafaranga ndetse no kubegera babagire inama yo kwirinda ababashuka.

Umuyobozi w’imirimo rusange mu karere ka Rwamagana Hagenimana Jean Damascene, avuga ko kuba akarere ka Rwamagana kazwiho kugira umubare munini w’abangavu bakunze guterwa inda z’imburagihe, ngo mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyo kibazo gihangayikishije, bahisemo kwifashisha urubyiruko kugira ngo rwigishe bagenzi babo kumenya kuvuga oya ku muntu ushaka kurushora mu busambanyi.

Ati "akarere ka Rwamagana kazwiho ikibazo cyo kugira abangavu benshi baterwa inda by'imburagihe ariko ni igikorwa tumazemo iminsi hamwe n'urubyiruko dufatanyije kugirango uwo muco tuwuce duhereye mu rubyiruko".     

Uru rubyiruko rwo mu karere ka Rwamagana rwambariye urugamba rwo guhangana n’ikibazo cy’abangavu basambanywa bagaterwa inda z’imburagihe kugira ngo gicike, bagizwe n’abarangije amashuri yisumbuye, biganjemo abitabiriye urugerero ruheruka gusozwa mu mpera z’umwaka ushize wa 2023.

Kuri bo ngo bizeye ko bagenzi babo b’abangavu, bazajya bumva mu buryo bworoshye inama babagira zo kwirinda ibishuko kuruta uko bakumva iz’abo batari mu kigero kimwe.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Rwamagana

 Jan 5, 2024 - 08:49