Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barishimira ko bakomeje gufashwa kwikura mu bukene

Bamwe mu mubarokotse Jenoside batuye mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge bishimiye inkunga y’inka bahawe n'abafatanyabikorwa b'akarere kuko ije kubakura mubukene bakaba bagiye kongera kwiteza imbere no kubafasha kwishakamo ibisubizo.

kwamamaza

Aba barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 bo mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge bishimira ko bongeye gukangurirwa igicaniro cyari cyarasinziriye mu 1994, baravuga ko kandi ubu ubuzima bwabo bugiye guhinduka kubera Pan African Empowerment Rwanda.

Hitimana Pio uhagarariye Abarokotse Jenoside bo mu murenge wa Kigali avuga ko iyi nkunga ihawe Abarokotse Jenoside mu 1994 ije ari igisubizo cyinyongera kije kubafasha gukomeza kwikura mubukene ndetse no kwiyubaka.

Mukanama Clemence umuyobozi wa Pan African Empowerment Rwanda avuga ko ibikorwa bakora babikora bagendeye kuri gahunda ya Leta yo gukura abaturage mu bukene kuri iyi nshuro bakaba baratekereje ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 kugirango babafashe gukomeza kwiyubaka ndetse no kwikura mu bukene.

Mutegarugori Chantal ashinzwe abafatanyabikorwa b’akarere ka Nyarugenge avuga ko Pan African Empowerment Rwanda ibikorwa byabo bibafasha muri gahunda yo gukura abaturage mubukene.

Inka eshanu nizo zahawe bamwe mubarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bo mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, nabo bakaba bazitura abanda izinka nizimara kubyara. zifite agaciro ka miliyoni enye n’igice z’amafaranga y’u Rwanda. Uyu murenge wa Kigali utuwe n’abarokotse Jenoside ya korewe Abatutsi mu Rwanda bangana 465.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Sep 23, 2023 - 12:33