Musanze: Abaturage bo mu murenge wa Gataraga barasaba ko basanirwa ikiraro cyangiritse

Abaturage bo mu murenge wa Gataraga mu karere ka Musanze baturanye n’ikiraro cyahuzaga utugari dutandukanye bavuga ko cyangiritse, bakaba basaba ko cyakorwa kuko gikomeje kugwamo abantu nyamara inzego zibanze zibizi.

kwamamaza

Kangabe na bagenzi be bose baturanye aha mu kagari ka Murago mu murenge wa Gataraga ho mu karere ka Musanze, bavuga umubare w'abamaze kugwa muri iki kiraro kibahuza n’abandi. Bakavuga ko nabo gikomeje kubahangayikisha.

Kangabe yagize ati "iki kiraro kiratubangamiye kubera ubuhahirane no kuhanyura uba ufite ubwoba". 

Undi yagize ati "gihurirwaho n'abantu benshi, imbogamizi dufite iyo abana bagiye gutambuka tugira ikibazo natwe ubwacu dusigaye tuhanyuza imitwaro ukabanza gupakurura kugirango ubone kucyambuka".   

Ngo uretse no kuba iki kiraro cyarahagaritse ubuhahirane hagati yabo, byiyongeraho no kuba kigwamo abantu nyamara ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bubizi.

Impamvu baheraho basaba ubuyobozi ko iki kiraro cyakorwa, bagakomeza ubuhahirane ndetse nizo mpungenge zikagabanuka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gataraga Micomyiza Herman, avuga ko iki kibazo kiki kiraro bari kukiganiraho n’akarere kandi ngo aho bigeze hari icyizere cyuko kigiye gukorwa vuba.

Yagize ati "turi kuganira n'ubuyobozi bw'akarere ngo turebe icyo badufasha, icyizere tubaha nuko mubyukuri turimo tuganira n'akarere kugirango turebe uburyo twafata ku biti bisanzwe bya Leta kugirango tubyifashishe, bashonje bahishiwe mu minsi mike kiraba gikozwe".  

Nyuma y’imyaka irenga 3 iki kiraro cyabafashaga mu buhahirane cyaracitse, aha muri aka gace ahanini batunzwe n’ubuhinzi, beza ibihingwa byiganjemo ibirayi, ibigori, ibishyimbo n’ibindi, ngo iyo bagiye kubipakiza bibasaba kubyikorera ku mutwe bakabigeza hakurya y’umuhanda, abahakorera ibikorwa by’ubucuruzi, bo bagaragaza ko kugirango babihageze bibasa igiciro kiri hejuru cyane.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star  Musanze

 Feb 22, 2023 - 08:48