
Mu Budage hateraniye inama mpuzamahanga ngarukamwaka yiga ku bibazo byugarije itangazamakuru
Jun 18, 2024 - 09:54
Mu gihugu cy’Ubudage, hateraniye inama mpuzamahanga ngarukamwaka yitwa “Global Media Forum”, yateguwe n’igitangazamakuru mpuzamahanga cya Deutsche Welle, iri kureberwamo ibisubizo by’ibibazo bitandukanye byugarije itangazamakuru. Muri iyi nama hagaragajwemo ko ubwenge bukorano nubwo hari icyo bufasha, ariko budakwiye kwizerwa 100% kuko hari aho butanga amakuru atari yo.
kwamamaza
Ni inama ngarukamwana, iri kubera mu mujyi wa Bonn, mu gihugu cy’Ubudage iri kwiga ku bibazo bitandukanye byugarije itangazamakuru ndetse ikanabishakira ibisubizo nkuko Ubaruta Grace, uhagarariye Deutsche Welle mu bihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda abisobanura.
Ati "iyi nama iba buri mwaka ihuza abantu baturutse mu mpande zose z'isi kuri buri mugabane w'isi haba haturutse abanyamakuru cyangwa abantu bose bafite aho bahurira n'itangazamakuru, iyi nama igamije kurebera hamwe aho itangazamakuru rihagaze ndetse n'ejo hazaza h'itangazamakuru, kureba uruhare rw'itangazamakuru muri Demokarasi no kureba ibisubizo bizana na tekinoloji".
Kuri iki cya tekinoloji asorejeho cyangwa ikoranabuhanga cyanakomojweho n’umuyobozi mukuru wa Deutsche Welle, Peter Limbourg aho atangiza iyi nama ku mugaragaro yavuze ko nubwo ikoranabuha ry’ubwenge bukorano hari icyo rifasha ariko ridakwiye kwizerwa 100% kuko hari aho ritanga amakuru atari yo.
Ati "Iterambere nyaryo ntiryagerwaho imashini zonyine arizo zigena ibigomba kunyuzwa mu makuru, ubwenge bukorano yego bwafasha, ariko imyanzuro y’ingenzi mu itangazamakuru igomba guhora ifatwa n’abantu. Kureba kure kwa muntu ni urufunguzo rwo kugabanya amakuru atari yo atangwa n’ubwenge bukorano."
Iyi nama ngarukamwaka ya Global Media Forum izamara iminsi 2, yiga ku bibazo bitandukanye byugarije itangazamakuru ikanabishakira ibisubozo, itegurwa n’igitangazamakuru cya Deutsche Welle, igahuza abaturutse mu bihugu bitandukanye byo kw’isi yose mu bayitabiriye harimo na Isango Star yo mu Rwanda.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


