Mu karere ka Kayonza mu bitaro bya Gahini hatangiye umushinga wo kubaka ibitaro by’amaso

Mu karere ka Kayonza mu bitaro bya Gahini hatangiye umushinga wo kubaka ibitaro by’amaso bizatwara miliyoni zisaga 900 z’amafaranga y’u Rwanda byitezweho gucyemura ikibazo cy’abantu barwaraga amaso bikabasaba kujya mu zindi ntara kuyivurizayo.

kwamamaza

Umuyobozi w'akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco avuga ko inyubako nshya y’ibitaro bivura amaso biri kubakwa mu bitaro bya Gahini, ari igisubizo cy’ikibazo cy'uko ibyari bisanzweho byakoreraga mu nyubako ntoya, bigatuma byakira abarwayi bacye kandi hari umubare munini w’abacyeneraga serivise z'ubuvuzi bw'amaso bikarangira abazahaje.

Yagize ati "mu ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga harimo ubufatanye bw'akarere ndetse na Diyoseze nk'umufatanyabikorwa, hari ibikoresho bihagije ariko kuba tutari dufite ivuriro rifasha aho ibyo bikoresho byakorerwa, ni amahirwe tubona ko azafasha akarere ariko n'abandi banyarwanda muri rusange bazaba bagana iri vuriro".    

Bamwe mu barwaye amaso bavuga ko kuba ibitaro by'amaso bya Gahini bigiye kubakwa ari inkuru ishimishije kuribo kuko hari igihe barwaraga amaso bikabasaba kujya kwivuriza mu majyepfo bagakoresha amafaranga menshi kugira ngo bagereyo.

Eugenie Mukantagwira Country Director w'umuryango Christian Blind Mission (CBM), avuga ko bafashije akarere ka Kayonza n'intara y'Iburasirazuba kubaka ibitaro by'amaso, bitewe n'uko muri iyi ntara nta byari bihari, ibyatumaga abaturage baho bakora ingendo ndende bajya kwivuriza mu zindi ntara.

Yagize ati "twashingiye ku mateka dusanzwe dufitanye n'ibi bitaro bya gahini aho dusanzwe dufasha ubuvuzi bw'abantu bafite ubumuga bw'ingingo, twasanze ari byiza ko twakomerezaho ibi bitaro tukabifasha no ku bijyanye n'ubuvuzi bw'amaso cyane cyane ko hari hagaragaye ko hari umubare munini w'abantu bafite ibibazo by'amaso".  

Inyubako y'ibitaro by'amaso bya Gahini izaba igeretse 2 ndetse n'ibikoresho bizashyirwamo byose hamwe bizatwara Miliyoni 900 z'amafaranga y'u Rwanda bikazubakwa mu mezi 18.

Biteganyijwe ko ibitaro bizajya byakira abarwayi ibihumbi 26 ku mwaka, mu gihe ibyari bihari byakiraga ibihumbi 3700. Kuri ubu mu ntara y'Iburasirazuba habarurwa abarwayi b'amaso basaga ibihumbi 12 ariko 60% bakaba barwaye ishaza.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Kayonza

 Jul 21, 2023 - 08:45