Abarimu 154 baturutse muri Zimbabwe baravuga ko biteguye gutanga umusanzu wabo

Nyuma yo kwemeranya amasezerano y’ubufatanye hagati ya guverinoma y’u Rwanda n’iya Zimbabwe, kuri uyu wa 4 mu Rwanda hari kubarizwa abarimu 154 baturutse mu gihugu cya Zimbabwe.

kwamamaza

Ni umuhango watangiye haririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, Zimbabwe n’ u Rwanda aho hakirwaga abarimu bagera ku 154 bo mu gihugu cya Zimbabwe baje gutanga umusanzu ku burezi bw’u Rwanda nkuko bikubiye mu masezerano y’ubufatanye y’ibihugu byombi yemejwe mu kwezi kwa 12 k’umwaka ushize.

Umwe muri abo barimu aravuga ko yishimiye kuza mu Rwanda kandi yiteguye gutanga umusanzu we.

Yagize ati "ndishimye cyane kuba ndi mu Rwanda ni ibyiyongera ku burambe mu kazi mfite, uko twatoranyijwe byari binyuze mu mucyo ariko binakomeye, rero nishimiye ko natoranyijwe nkaba ndi mu Rwanda, ubwo rero n’ubushake bwinshi twiteguye gusangiza abanyarwanda nk’igihugu cyacu gishya cy’imisozi igihumbi tugasangiza uburambe dufite mu by’ubumenyi".

Irere Claudette umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga n'amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, aha aravuga ko uburezi bwa Zimbabwe butimukiye mu bw’u Rwanda ahubwo ari ugufashanya mu myigishirize.

Yagize ati"ntago ntekereza ko uburezi bw'u Rwanda bugiye guhinduka ubwa Zimbabwe, icyo tugiye gukora ni ukuzana abarimu dutekereza ko bize neza kandi bigisha neza bakaza gufasha abacu kwigisha, uburezi bw'u Rwanda bufite amahame bugenderaho, bufite ubwo bwigisha, tugira ingengabihe, tugira uburyo twigisha, abarimu benshi twazanye abarenga 135 bagiye kwigisha abarimu bacu kwigisha, ni uburyo bwo kwigisha cyane cyane no kudufasha ,mu kongera imbaraga mu ndimi, abandi twazanye ni abadufasha mu kureba hari amasomo amwe namwe tudafitiye abarimu, tudafitiye ababizobereyemo, abongabo baje ndetse no kongera aho dufite bakeya".     

Prof. Charty Manyaruke ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda aravuga ko uretse kwigisha ibihugu byombi bizakomeza gushyira mu bikorwa amasezerano arimo kungurana ubumenyi mu by’ubucuruzi n’ibindi birimo ubuhahirane.

Yagize ati "nanone turabirebera mu nzego zose, abarimu baraje hagiye kuba impinduka cyane mu by’ubumenyi, tugomba kuzamura iby’ubucuruzi bwacu, abakora ubucuruzi bajya muri Zimbabwe kuhareba amahirwe ashobora kubonekayo, ndetse n’abacu bakaza kureba amahirwe yaboneka mu Rwanda, rero ni ku mpande zombi tugakorana tukagira icyo twahindura inyungu zikagera ku mpande zombi".

Mu barimu 154 bo mu gihugu cya Zimbabwe bari mu Rwanda 135 bazajya kwigisha mu bigo bitegura abateganya kuzaba abarimu bizwi nka TTC,6 bajye mu bigo bya tekinike imyuga n’ubumenyingiro TVET, 11 bashyirwe mu mashuri makuru y’imyuga IPRC naho 3 bigishe muri kaminuza y’u Rwanda mu mashami y’ubuzima (College of medicine and health sciences)

Aya ni amasezerano azamara imyaka 2 ashobora no kongerwa hanyuma ikindi cyiciro bakazashyirwa mu mashuri asanzwe yisumbuye.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence Isango Star Kigali

 Oct 21, 2022 - 08:07