Amashuri arasabwa kutajya atungurwa no guhabwa abarimu bafite ubumuga bwo kutabona

Urwego rw’igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze REB rurasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri kutajya batungurwa n’uko bahawe abarimu bafite ubumuga bwo kutabona kuko ari abarimu nk’abandi dore ko hari n’abegukana ibihembo by’indashyikirwa.

kwamamaza

Gasana Robert ni umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Rwisirabo mu karere ka Nyagatare na mugenzi we Ntabanganyimana Dieudonne uyobora urwunge rw’amashuri rwa Nyabiheke mu karere ka Gatsibo.Ibigo by’amashuri bayobora REB yoherejeho abarimu bahigisha bafite ubumuga bwo kutabona kandi bakigisha abanyeshuri batabufite.

Aba bavuga ko bakimara guhabwa abo barimu, batunguwe maze bumva ari ibintu bidashoboka ko umwarimu ufite ubumuga bwo kutabona yakigisha abanyeshuri batabufite.Hari n’ababonye abo barimu bageze ku bigo by’amashuri,batinya kubegera ari nako bibaza aho umusaruro wabo uzaturuka bikabashobera.

Umwe yagize ati"umunsi wa mbere biba bigoye buri muntu yibaza biragenda bite? ese bizagenda bite?ariko buhoro buhoro uko uminsi ugenda wicuma niko bagenda bamenyerena kandi ubungubu n'incuti zaburi mwana wese".

Undi nawe ati"nta hantu nahamwe nari nakabonye umwarimu wigisha atabona ubwo rero nahise nibaza ni gute uwo mwarimu azaza akigisha agatanga umusaruro numva nguye mu kantu cyakora gusa kuberako ari umwarimu nari nahawe na REB  ndamwakira ".

Niyitegeka Pascasie, umuyobozi w’urwunge rw’amashuri  rwa Rukingu mu karere ka Rulindo nawe ufite abarimu bafite ubumuga bwo kutabona,kimwe na bagenzi be bitabiriye amahugurwa y’uburenganzira bw’abafite ubumuga bwo kutabona bakora umwuga wo kwigisha,avuga ko ayo mahugurwa abafashije kumenya ko ari abarimu nk’abandi kandi bashoboye.

Yagize ati "amahugurwa yo tuyungukiyemo byinshi bitandukanye hari ubumenyi bwihariye tuba twarabonye mw'ishuri n'izindi ndangagaciro tuba dusanzwe twaravomye zisanzwe zo kubaha ikiremwa muntu ariko noneho byumwihariko twabonye n'ubumenyi bwihariye kuburenganzira bw'abafite ubumuga bwo kutabona uburyo twabafasha kuba muri sosiyete y'ishuri tukabafasha kunoza akazi kabo neza".

Dr. Nelson Mbarushimana umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze REB,avuga ko nta mpamvu y’uko abayobozi b’ibigo by’amashuri batungurwa no guhabwa umwarimu ufite ubumuga bwo kutabona kuko abo barimu bashoboye kandi hari n’abegukana ibihembo by’indashyikirwa,agasaba kandi n’abo barimu kwitinyuka.

Yagize ati"kuba ufite ubumuga ntabwo bivuze ko udashoboye nkuko babafata nkaho ari abarimu bashoboye bakita ku butumwa batanga kandi noneho bakabikunda ,bakabakunda bakabaha n'umwanya bakarushaho guhabwa n'agaciro kandi n'ubutumwa natanga ku mwarimu wese ufite ubumuga cyane cyane ufite ubumuga bwo kutabona ni kwigirira icyizere".

Mu rwego rwo gukomeza gufasha abarimu bafite ubumuga bwo kutabona kubafasha gukora neza umurimo wabo,abarimu 22 bafite ubumuga bwo kutabona baturutse mu bigo by’amashuri bitandukanye hamwe n’abayobozi babo,bahawe amahugurwa y’iminsi ine ku burenganzira bw’abafite ubumuga bwo kutabona.

REB ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo ikaba yarashyikirije abo barimu ibikoresho bitandukanye birimo mudasobwa bazajya bifashisha mu mwuga wabo wo kwigisha.

 Inkuru ya Djamali Habarureba mu ntara y'iburasirazuba

 Oct 11, 2022 - 11:05