U Rwanda rugeze ku kigero cya 59.42% rugera ku ntego zirambye z'iterambere

Mu gihe habura imyaka 8 ngo intego zirambye z’iterambere zibe zagezweho, hagaragaye imbogamizi zidindiza umuvuduko wo kuzigeraho, ibi ni bimwe mu byagarutsweho i New York muri leta zunze ubumwe za Amerika ahateraniye inteko rusange ya 77 ya UN, iganira ku bibazo mpuzamahanga bikubiye mu masezerano y'umuryango w'abibumbye.

kwamamaza

Intego zirambye z’iterambere ni umuhamagaro w'isi yose mu bikorwa byo guca ubukene, kurengera ibidukikije n'ikirere ku isi, no kureba ko abantu aho bari hose bashobora kwishimira amahoro n'iterambere. ni intego Umuryango w’abibumbye ukora ufatanyije n’ibihugu 193 biwubarizwamo n’u Rwanda rurimo.

Izi ntego zirambye z’iterambere isi yihaye ko zigomba kuba zagezweho bitarenze 2030, nkuko byagarutsweho mu nteko rusange y’umuryango w’abibumbye iteraniye I New York ku nshuro yayo ya 77.

Nyakubahwa Csaba Kőrösi, Perezida w’inteko rusange ya 77 y’umuryango w’abibumbye yavuze ko intego zirambye z’iterambere zadindijwe cyane na Covid-19 ariko ubu isi igomba gusubira ku muvuduko yariho mbere y’icyorezo kugira izi ntego zigerweho vuba.

Yagize ati Icyorezo cya covid-19 cyari nk’ikarita yo mu bihe bizaza, ejo hazaza hashobora kuba heza cyangwa hakazana n’ibibazo duhuriyeho nk’isi yose.Dushaka kandi dushobora kwirinda ko byongera kuba. Ndetse tugomba gusubira  ku muvuduko twariho mbere y’icyorezo mbese ibisubizo biri hafi.

Ambasaderi w’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF, Priyanka Chopra Jonas yibukije abayobozi bitabiriye iri huriro ko igihe kiri kwegereza ngo 2030 igere, ndetse ko izi ntego nizigerwaho bizaba ari uguhindura isi.

Yagize ati intego zirambye z’iterambere z’umuryango w’abibumbye ni urutonde rw’ibyakorwa ku isi, izi ntego zashyizweho ku bufatanye bw’abantu batandukanye mu bice bitandukanye by’isi. Twese hamwe dufite amahirwe adasanzwe yo guhindura isi dutuye iki gihe n'igihe kizaza biri mu biganza byacu, ariko igihe kiri kuturangirana, twegereje hafi kimwe cya kabiri cy’igihe ntarengwa cyo kugera kuri izi ntego. Mu magambo bwite y’umuyobozi mukuru wa UN "nta gihe dufite cyo gutakaza".

Stratton  Habyarimana ni impuguke mu bukungu asanga ibihugu biri mu inzira y’iterambere n’u Rwanda rurimo byarakomwe mu nkokora n’ibibazo byibasiye isi nka covid-19, intambara yo muri Ukraine, n'ibindi bigatuma izi ntego zitagerwaho vuba.

Yagize ati u Rwanda kimwe n'ibindi bihugu byakomwe mu nkokora n'ibintu byinshi bitandukanye byatumye izo ntego zitagerwaho, ibihugu byinshi byari bimaze gutera intambwe mu bijyanye no kurandura ubukene byarasubiye inyuma kubera ingaruka za covid-19, nk'intambara ya Ukraine n'Uburusiya kuba ituma nko kubona ifumbire cyangwa se ibindi bintu bikenerwa kugirango iterambere mu buhinzi rishimangirwe, ibyo byose byagiye bikoma mu nkokora intego zimwe na zimwe ariko hakaba n'ikintu gikomeye cyane cyuko amafaranga amwe namwe yari yitezwe mu gushyira bimwe mu ngiro harimo nko kugera ku ntego yo  guhangana n'ihindagurika ry'ikirere, amafaranga yarateganyijwe ntago yabashije kuboneka.  

Intego zirambye z’iterambere uko ari 17 zemeranyijweho n'ibihugu mu Kuboza 2015 zigamije guhindura isi yacu, ni umuhamagaro w’ibikorwa byo guca ubukene n’ubusumbane, kurinda isi, no guharanira ko abantu bose bishimira ubuzima bwiza, ubutabera n’iterambere. Igihugu cy’u Rwanda kigeze ku kigero cya  59.42% kigera kuri izi ntego.

Inkuru ya Bahizi Heritier Isango Star Kigali

 Sep 21, 2022 - 08:14