MTN yasoje igikorwa cy'iminsi 21 y'ubugiraneza itanga telephone ku bantu bafite ubumuga

Ikigo cy’itumanaho MTN Rwanda cyasoje igikorwa ngarukamwaka cy’iminsi 21 bakora ibikorwa by’ubugiraneza, aho bafasha abantu mu byiciro bitandukanye, uyu mwaka bakaba baribanze mu bikorwa byo gufasha abantu kugera ku ikoranabuhanga ntawusigaye inyuma harimo abantu bafite ubumuga n’impunzi n’abandi.

kwamamaza

MTN Rwanda muri iyi minsi 21 yakoze ibikorwa bitandukanye byose bigamije gufasha abaturage kugerwaho n’ikoranabuhanga nkuko bivugwa na Alain Numa, umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa n’imikoranire n’izindi nzego muri MTN Rwanda.

Ati “harimo imishinga 3, uwa mbere yari ukugirango umuturage udafite telephone igezweho, udafite ikoranabuhanga kugirango nawe tumuzane tumushyire mu ikoranabuhanga , uwa kabiri yari ukugirango ikoranabuhanga rigere kuri buri wese nta numwe usigaye inyuma, impunzi, abafite ubumuga n’abandi bo muri ibyo byiciro batagera kuri ibyo, hari n’abifuza gutangira kwiga mu gice cy’ikoranabuhanga”.  

Bamwe mu bantu bafite ubumuga bwo kutabona bahawe telefone bavuga ko zigiye kubafasha gukora serivise za mobile money bikabafasha kwiteza imbere.

Umwe ati “ni ikintu cy’agaciro cyane twakishimira kuko natwe turi abakiriya babo, twifuza gukora kugirango natwe tugire ikintu cyabasha kutubyarira inyungu, hari ikibazo cyuko twiga akazi ntigahite kaboneka ariko iyo ufite ikintu wikorera bikurinda kuba wagira icyo wifuza”.

Musugi Jean Paul, umuyobozi ushinzwe ubucuruzi bwa mibile money, avuga ko basanzwe bafasha abantu afite ubumuga kugirango nabo badasigara inyuma.

Ati “harimo abo tugiye gufasha kujya mu bucuruzi bwa mobile money banabishaka, telephone zatanzwe zifasha kugirango hakoreshwe rya koranabuhanga mu buryo bwo kwihutisha wa muvuduko ariko na za serivise za mobile money zibafashe”.    

Iyi gahunda ya connecting at the roots yasojwe n’igikorwa cyo gutanga amaraso cyakozwe n’abakozi ba MTN Rwanda.

Dr. Muyombo Thomas, umuyobozi w’ishami ryo gutanga amaraso muri RBC , avuga ko bishimira abanyarwanda kuba bakomeje kwitabira gutanga amaraso.

Ati “igikorwa cyo gutanga amaraso gihagaze neza mu gihugu, ndashimira abanyarwanda n’abandi banyamahanga baba mu Rwanda batanga amaraso, kubera ko kugeza ubu 99,7% by’amaraso yose dusabwa turayatanga, kandi n’iyo 0,35% ntabwo bivuze ko tutayitanga, dushobora kutayitanga uyu munsi tukayitanga ejo”.

Ibikorwa byakozwe na MTN byageze ku bantu benshi barimo abajyanama b’ubuzima 200 bahawe amatelephone, abana 78 mu nkambi ya Mahama bahawe amahugurwa, urubyiruko rugera 275 rwahawe amahugurwa y’ikoranabuhanga rwo mu karere ka Rubavu, abafite ubumuga bwo kutabona 30 bahawe amatelephone azafabafasha gucuruza serivise za mobile money.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star

 Jun 21, 2025 - 08:55