Ukwigenzura no kwisanzura kw’itanganzamakuru ryo mu Rwanda biracyabangamiwe

Ubushakashatsi bugaragaza ko ubwisanzure n’ukwigenzura kw’itangazamakuru ryo mu Rwanda bigifite imbogamizi zikeneye kwitabwaho.

kwamamaza

Kuri uyu wa Gatatu ubwo hamurikwaga ubushakashatsi bwakozwe ku kureba aho itangazamakuru ryo mu karere u Rwanda ruherereyemo rigeze mu kwigenzura no kwiyubaka kuva muri 2013 kugeza muri 2021 hagaragajwe ko muri rusange hari intambwe yatewe ariko ngo haracyari inzitizi.

Ku ruhande rw’u Rwanda Mugisha Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urwego rw’itangazamakuru ryigenzura mu Rwanda (RMC), agaruka kuri bimwe mu bikomeje kubuza itangazamakuru kugera aho ryifuzwa, ndetse ngo hakenewe ingamba.

Yagize ati "nko mu bindi bihugu bafite uburyo bagenzura imbuga nkoranyambaga aho tubona ko naho hakenewe imbaraga,tubona tutarashyize imbaraga mu kubona no guhabwa amakuru icyo nacyo ni ikintu politike yacu yasubiraho ikagihereza umurongo kandi kigahabwa imbaraga zikenewe kugirango itangazamakuru uyu munsi wa none tubona buri muntu wese uririmo ataribamo ridafite umurongo, Guverinoma icyo isabwa cyangwa ibyo twese dusabwa ahanini ni ugufasha gushyiraho imikorere ituma itangazamakuru ry'iyubaka mu buryo ritanga umusaruro ritegerejweho".       

Me. Ibambe Jean Paul, umunyamategeko mu rugaga rw’abafasha mu by’amategeko mu Rwanda LAF, ari narwo rwakoze ubu bushakashatsi avuga ko kuba barasanze itangazamakuru ritarashobora kwigenzura bihagije, byabangamira ibyemezo bikenewe.

Yagize ati "hari ahandi hakwiye imbaraga, nko kongerera ubushobozi uburyo bwo kwigenzura kw'itangazamakuru, dufite ukwigenzura kw'itangazamakuru ariko uburyo bikorwa ntabwo bifite imbaraga cyane kuburyo ibibazo byose bihari byakemuka".    

Ku ruhande rwa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) ari nayo irimo urwego rw'igihugu rw'imiyoborere rubarizwamo itangazamakuru , Minisitiri Musabyimana Jean Claude aravuga ko nk’igisubizo, bazakomeza kuba hafi y’itangazamakuru.

Yagize ati "twari dusanzwe dufite amategeko ahari ndetse dufite noneho n'inzego zikora amabwiriza, hari ibyo RURA ikora kuburyo dutekereza ko dufite ibyangombwa bihagije kugirango itangazamakuru ryacu rikore kandi ritere imbere, uretse n'ibyo itangazamakuru noneho turahura cyane kugirango tunaganire noneho n'ibibazo byaba birimo kugirango n'ibyavuka dushobore kubiganiraho tubishakire umuti".        

Bijyanye n’uruhare itangazamakuru rigira mu guhuza ubutegetsi butatu busanzwe, uru rwego rutuma rwitirirwa ubutegetsi bwa 4 rugasabwa gukomeza gufasha mu kumenyekanisha ibikorwa bya Leta muri rubanda ndetse no kuvuganira rubanda, ibisaba imbaraga mu guha itangazamakuru ubushobozi buruseho mu kugera ku iterambere ryaryo ryifuzwa.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Mar 9, 2023 - 08:05