Minisiteri y’ibikorwaremezo yasabwe gusobanura inzitizi ziri muri gahunda yo kubaka inzu ziciriritse

Abadepite bagize Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi, n’Ibidukikije baragaragaza ko gahunda yo kubaka inzu ziciriritse ndetse n’ibijyanye no kubyaza umusaruro ubutaka buherereye mu Turere twa Gasabo na Kicukiro, biri mu nshingano z’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire (RHA) ikomeje kudindizwa n’inzitizi zirimo umusanzu wa Leta udahagije n’ibura ry’abashoramari, bityo ngo Minisitiri w’ibikorwaremezo agomba guhamagarwa mu nteko ishinga amategeko agatanga ubusobanuro ku ngamba zihari.

kwamamaza

Guhera mu mwaka wa 2019, Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Banki y’u Rwanda y’Amajyambere (BRD) n’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire (RHA) yatangije umushinga ugamije gufasha abakorera amafaranga make ku kwezi gutunga amacumbi ku giciro giciriritse hamwe n’inguzanyo ibanogeye.

Uwo mushinga ujya gutangira, ibigo byombi byari byihaye intego yuko kugeza mu mwaka wa 2024 bizaba byafashije imiryango isaga 6,000 kubona amacumbi aciriritse ajyanye n’igishushanyo mbonera, ariko kugeza mu kwezi kwa 7 muri 2022, imiryango isaga 300 niyo yonyine yari imaze gufashwa kwigurira inzu ziciriritse bahisemo.

Ni ikibazo Abadepite bagize Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi, n’Ibidukikije bagarukaho bavuga ko uku kudindira guturuka ku nzitizi nyinshi zirimo n’uruhare rwa Leta mu korohereza abashoramari rukiri hasi.

Uwera Kayumba Marie Alice Pererezida w’iyi komisiyo, yabigaragarije inteko rusange y’abadepite.

Yagize ati "komisiyo yasanze hakiri ibibazo bidindiza iyi gahunda biromo ikibazo cy'umubare muto cyane w'amazu yubakwa ugereranyije n'abayakeneye, ikibazo cy'ubwitabire buke bw'abashoramari baba ab'imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo mu bikorwa byo kubaka amazu aciriritse".

"Ikibazo cya ba rwiyemezamirimo batuzuza ibisabwa ngo bahabwe inyunganizi itangwa na Leta harimo n'ubutaka Leta ifite hirya no hino butabayazwa umusaruro, gutinda guha ba rwiyemezamirimo bari mu bikorewa byo kubaka amazu aciriritse, inyunganizi Leta itanga ku bijyanye n'ibikorwaremezo".

"Ikibazo cy'ibikoresho by'ubwubatsi bigera ku isoko ry'u Rwanda bihenze cyane kandi n'ingamba Leta yafashe zo kuzamura ishoramari ry'inganda zikora ibikoresho by'ubwubatsi imbere mu gihugu zikaba zitarashyirwa mu bikorwa uko bikwiye".

"Ikibazo cy'ubugenzuzi bw'inyubako zubakwa hirya no hino mu gihugu budakora uko bukwiye n'abubatsi b'umwuga kandi nta buryo buriho bwo guhana abubatsi batari mu rugaga nkuko amategeko abiteganya hakaba ikibazo cy'ingego y'imari idahagije k'ubwunganizi Leta itanga muri gahunda yo kubaka amazu aciriritse n'ikibazo cy'amafaranga ahenze kubashoramari bashaka inguzanyo".

Kubw’ibi, iyi komisiyo yasabye inteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite guhamagaza Minisitiri w’ibikorwaremezo akabasobanurira impamvu y’uku kutorohereza abashoramari nkuko bivugwa na Christine Mukabunane, Visi Perezida w’iyi komisiyo.

Yagize ati "umutwe w'abadepite wemeje gutumiza Minisitiri w'ibikorwaremezo kuza gusobonura mu magambo uko Minisiteri ishyira mu bikorwa politiki yo korohereza abashoramari mu bikorwa by'amacumbi aciriritse, amabwiriza agenga abakora umwuga w'ubwubatsi n'ibindi bibazo bigaragara muri raporo bijyanye no kubaka amazu aciriritse".    

Ingamba za Leta zisanzwe zo kunoza imiturire iciriritse ni ugukomeza korohereza abubatsi kubona ibikoresho bihendutse ndetse hari inganda ebyiri z’amakaro zigiye gutangira ndetse n’urwa sima ruri kubakwa i Muhanga.

Guverinoma y’u Rwanda ishaka kuzamura umubare w’abatuye mu mijyi bakava kuri 18% bakagera kuri 35% mu 2024, ni ukuvuga ko bazagera ku baturage miliyoni 2,7.

Inyigo y’imiturire yakozwe mu Mujyi wa Kigali muri 2018 yerekanye ko hakenewe inzu 310.000 hagati ya 2017 na 2023.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Aug 8, 2023 - 08:23