Musanze: Abajyanywe gucururiza muri gare barataka igihombo

Abakoreraga ubucuruzi buciriritse mu isoko ry’ibiribwa ryo mu karere ka Musanze bimuriwe muri gare , baravuga ko ubuyobozi bwarenze ku masezerano bagiranye y’amafaranga bagombaga kujya bishyura none bakaba bari guhomba abandi bagasubira gukorera mu muhanda.

kwamamaza

Abahoze bakorera ubucuruzi buciriritse mu isoko ry’ibiribwa ry'akarere ka Musanze, ryari rizwi nka Kariyeri bakaza kwimurirwa muri gare y'aka karere, bavuga ko bajya kuyizamo bari bemeranyijwe ko amafaranga bazajya bishyura yose hamwe ku kwezi azajya ahwana n’ibihumbi 15, ngo si uko byaje kugenda ariko ngo kuko babahindutse, bakaba bishyura amafaranga menshi kuburyo agera no kubihumbi 50, ibiri gutuma benshi bahomba.

Aba bacuruzi bakora ubucuruzi buciriritse, bazanywe aha hiyongeraho n'abahoze bakora ubucuruzi bwo mukajagari, murwego rwo guca akajagari mu mujyi w’ubukerarugendo, gusa kuri ubu bamwe bamaze gusubira mu muhanda abandi bari kwitegura kuwujyamo ngo kuko n’ibisanduku bakoreragamo bamaze kubyaka kubera kunanirwa gushobora izo mpinduka z’amafaranga yiyongereye ku masezerano bagiranye, bagasaba akarere ko kabarenganura kuko babyumvikanye nako gahari.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Musanze Kanayoge Alex avuga ko nabo bari bazi ko amafaranga y’umvikanweho n’impande zombi atarenga ibihumbi 15 ngo bakaba bagiye gusuzuma iki kibazo bushya.

Yagize ati "tuzi ko amasezerano abacuruzi bafitanye, ibihumbi 15 ayo mafaranga niyo tuzi ntabwo tuzi ko hari andi babaca, twabikurikirana neza ariko ayo niyo mafaranga yumvikanweho mu nama zose zabaye kugirango bimuke hatangire kubaka ndetse ayo mafaranga yari arimo umutekano n'isuku, nta yandi mafaranga ku buryo yagera mu bihumbi 50 yaba ari menshi cyane".

Aba bacuruzi bimuriwe muri gare yaka karere ka Musanze bakuwe mu isoko ry’ibiribwa ahahoze hitwa muri Kariyeri, haniyongeraho abakoraga ubucuruzi bwo mukajagari babukorera mu muhanda abazwi nka bazunguzayi.

Haribazwa niba ubuyozi bw'akarere bwifuzaga guca ubucuruzi bwo mukajagari mu mujyi w’ubukerarugendo, none ababukuwemo bakaba bakomeje kugaragaza ibisa n’amananiza niba iyo ntego izagerwaho, ibisaba ko inzego bireba zifatanya gushakira hamwe umuti w’iki kibazo.

Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star I Musanze

 Aug 14, 2023 - 07:38