Gisagara - Kansi: Abaturage bavuga ko bahawe amazi ya baringa bavomye rimwe bayataha

Mu karere ka Gisagara mu Murenge wa Kansi hari bamwe mu baturage bavuga ko bamaze imyaka itatu nta mazi meza bafite mu mavomero kuko baheruka kuyavoma ubwo yatahagwa ku mugaragaro.

kwamamaza

Abafite ikibazo cyo kutagira amazi meza kandi barayavomyeho ubwo yatahagwa ku mugaragaro, ni abatujwe mu mudugudu wa Rugarama bakuwe ahashyiraga ubuzima bwabo mu kaga mu kagari ka Akaboti mu murenge wa Kansi.

Bavuga ko batumva ukuntu bahawe amazi ameze nk’abaringa kuko bayavomye abayobozi bagenda nayo akagenda, bagasaba ko bakongera kuyegerezwa.

Umwe yagize ati "robine zaraje turabyishimira ko zije, bashyiraho abakozi barakora turabibona ko yaje twavomye umunsi umwe turategereza na nubu amazi twarayabuze, ingaruka tugira nuko tukivoma amazi yigishanga".    

Imigezi bari bahawe, iyo uyigezeho muri iki gihe usanga imwe yaramaze kurengwa n’ibihuru.

Kuba iheruka kuvomwaho itahwa kumugaragaro, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kansi Kimonyo Innocent avuga ko byatewe n’umuyoboro wari wangiritse ariko ukazongera gukora uko bisanzwe mu gihe kingana n'ukwezi kumwe.

Yagize ati "turimo turakora ubuvugizi bwihuse kubera ko ni umuyoboro dufatanya n'umufatanyabikorwa world vision n'akarere ariko ntabwo byarenza igihe cy'ukwezi, ku bufatanye n'ubuyobozi bw'akarere kacu icyo kibazo tukirimo kugirango byihute".   

Aba baturage mu gihe baba bongeye guhabwa amazi meza, ngo byabafasha mu kunoza isuku nk’abantu batuye hamwe mu mudugudu, kuko ngo rimwe na rimwe hari ubwo bikanga ko kutagira amazi byabatera indwara ziterwa n’umwanda kuko ab’intege nkeya bananirwa kujya kuyavoma mu bishanga.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel /Isango Star Gisagara

 Mar 20, 2023 - 07:14