Abagize umuryango FPR-Inkotanyi mu murenge Nyakabanda basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye

Itsinda ry’Abantu 92 bagize inzego z’umuryango FPR-Inkotanyi mu murenge wa Nyakabanda mu mujyi wa Kigali, bakoreye urugendo rwo kwibuka mu karere ka Kirehe basura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarubuye, basobanurirwa amateka ya Jenoside yahakorewe ndetse banibonera imbona nkubone ibimenyetso biyihamya.

kwamamaza

Iri tsinda ry’abagize umuryango FPR-Inkotanyi mu murenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali, nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku musozi wa Nyarubuye by’umwihariko kuri kiliziya ya Nyarubuye ndetse bakanibonera ibimenyetso, bavuga ko ubwicanyi bwahakorewe biteye agahinda, bityo nk’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi yanahagaritse Jenoside, ibyo byabaremyemo imbaraga zo kutarebera abashaka kugoreka amateka bahakana ndetse banapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ntakontagize Florence, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabanda mu mujyi wa Kigali, avuga ko gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarubuye, ari umwe mu mihigo bahize wo kuzenguruka igihugu basura inzibutso kugira ngo bahigire amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bityo avuga ko gahunda ihari ari uko ibyiciro byose muri uyu murenge bizajya bifashwa kugera ahari amateka ya Jenoside.

Yagize ati "ubushize twari twagiye i Murambi none twaje hano Nyarubuye, aba ari ukwiga tukareba ubugome interahamwe zakoze zica abantu b'inzirakarengane, muri buri Ntara, muri buri karere tukareba abantu bakigiraho amateka kugirango ubugome bwabaye bwo kwica Abatutsi butazongera kuba ukundi, umurenge wose nzakora uko nshoboye njye nywujyana ku nzibutso babone uko Abatutsi bishwe bazira uko bavutse".

Itsinda ry’abayoboyozi b’umuryango FPR-Inkotanyi mu murenge wa Nyakabanda mu mujyi wa Kigali, ryari rigizwe n’abantu 92 kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’umurenge.

Aha i Nyarubuye kuri Kiliziya, basobanuriwe amateka ya Jenoside yahakorewe ndetse banerekwa ibimenyetso byayo, basura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarubuye ndetse bunamira imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 58 baruhukiye muri uru rwibutso.

Inkuru ya Djamali Habarurema / Isango Star Iburasirazuba

 Jun 20, 2023 - 09:08