Minisitiri Dr. Nsengiyumva yahererekanye ububasha na Dr Ngirente

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu, taliki 25 Nyakanga(07) 2025, Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva yatangiye ku mugaragaro inshingano ze nk’Umuyobozi wa Guverinoma y’u Rwanda, nyuma yo guhererekanya ububasha na Dr Edouard Ngirente wari umaze imyaka umunani ari Minisitiri w’Intebe.

kwamamaza

Uyu muhango w’ihererekanyabubasha wabereye ku biro bya Minisitiri w’Intebe i Kimihurura.

Ibi byabaye nyuma y’uko Dr Nsengiyumva yarahiriye imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu muhango wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko. Muri uwo muhango, hakiriwe kandi indahiro z’abandi bayobozi bashya barimo Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta.

Nyuma y’iyi ndahiro, Perezida Kagame yahaye impanuro abayobozi bashya ( barimo abari muri guverinoma icyuye igihe), abibutsa ko inshingano bahawe zishingiye ku gukorera abaturage, ku kubahesha icyizere n’imibereho myiza.

Mu ijambo rye, Perezida yanashimiye Dr Edouard Ngirente ku bunyamwuga n’ubwitange yagaragaje mu gihe yamaze ayobora Guverinoma.

Yagize ati: “Ndabanza gushimira byimazeyo, Minisitiri w’Intebe wari ucyuye igihe. Ndagira ngo mbanze mushimire akazi keza n’imyaka yari amaze agakora. Twakoranaga neza, ku buryo najyaga mutera urubwa ngahera ku izina rye, ngo ngire nte? Nkamubwira nti ba Minisitiri w’Intebe, ugire utyo, hanyuma agahera aho abigira atyo. Ndagushimira cyane.”

Dr Nsengiyumva yitezweho gukomeza umurongo wa politiki n’imiyoborere myiza ishingiye ku mahame y’icyerekezo cy’igihugu, no gushimangira iterambere rirambye n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.

 Jul 25, 2025 - 17:41