Nyanza: Ubuyobozi bufite gahunda yo kongera ibikorwa bitanga imirimo

Mu karere ka Nyanza, ubuyobozi buravuga ko bufite gahunda yo kongera ibikorwa bitanga imirimo bufatanyije n'abafatanyabikorwa babo, hagamijwe kugabanya umubare w'abadafite imirimo no kugera ku ntego igihugu kihaye mu guhanga imirimo nk'uko biri mu cyerekezo cya 2017-2024.

kwamamaza

Mugihe imibare ya Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo igaragaza ko mu myaka itandatu ishize u Rwanda rumaze guhanga imirimo isaga 1 138 000 mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri bwugarije Abanyarwanda by’umwihariko abagore n’urubyiruko.

I Nyanza nyuma yaho hashyiriweho uruganda rukora imyenda, rumwe mu rubyiruko rwabonyemo imirimo ruvuga ko byarufashije kwikura mu bukene dore ko harimo n'abafite ubumuga byarinze umuco utari mwiza wo gusabiriza ujya ugaragara no kuri bamwe bari muri iki cyiciro cy'abafite ubumuga.

Umuyobozi w'uru ruganda rukora imyenda Munyantore Jean Bosco, avuga ko mu rwego rwo gukomeza gutanga amahirwe y'akazi, ngo hari gahunda yo kongera abakozi barukoramo, bakagera kuri 300 ku buryo bizakomeza kurwanya ubushomeri muri aka karere ka Nyanza.

Yagize ati "abakozi twatangiranye bagera kuri 70 ariko duteganya ko izo mashini zose uko ziteganywa ari 200 tuzaha akazi abakozi bagera kuri 300 kandi abenshi bakazaba ari urubyiruko 90% kandi abenshi ni igitsinagore ndetse n'abafite ubumuga, ibyiciro byose  twagiye tubijyamo". 

Kayitesi Nadine, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Nyanza, avuga ko usibye kuba rwaratangiye gutanga imirimo, ruzafasha n'abaturage kubonera hafi ibyo bakuraga hanze y'Akarere batuyemo.

Yagize ati "ikintu cya mbere nuko ibyo twakuraga ahandi tugiye kubigurira i Nyanza, ni amafaranga aguma iwacu, ikindi uru ruganda rwahaye abantu akazi, harimo imashini, harimo abadoda, hari abatera ibipesu, hari abatunganya imyenda, ni akazi bahaye abantu cyane cyane urubyiruko kandi babona amafaranga mu nyungu zabo".  

Uru ruganda kugeza ubu rwatangiranye imashini zigera kuri 65 zizongerwa zikagera kuri 200.

Imibare y'ikigo cy'ibarurishamibare, igaragaza ko ikigero cy’ubushomeri mu Rwanda cyavuye kuri 16%, muri 2017 kigera kuri 13% muri 2022. Zimwe mu ngamba Leta yafashe mu kugabanya ubushomeri harimo kuba muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere mu myaka 7, u Rwanda rwariyemeje guhanga imirimo ibihumbi 214 buri mwaka, ni ukuvuga imirimo 1,498,000 mu myaka irindwi yahereye mu 2017.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star  Nyanza

 Sep 11, 2023 - 15:17