Ababyeyi bafashwa n'umuryango MindLeaps barashishikarizwa kurushaho gukoresha ikoranabuhanga

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore mu Rwanda bikorwa mu gihe kingana n’ukwezi kose hakorwa ibikorwa bitandukanye biganisha ku iterambere ry’umugore bishingiye ku nsanganyamatsiko y'uyu mwaka ari nabyo byashingiweho ko umuryango MindLeaps wita ku bana n’ababyeyi batishoboye bizihije uyu munsi mu rwego rwo gusabana bishimira ibyo bamaze kugeraho banashishikariza aba babyeyi kwitabira kurushaho gukoresha ikoranabuhanga.

kwamamaza

Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga ubundi wizihizwa kuya 08 Werurwe ariko bigakorwa mu gihe kingana n'ukwezi kose ,umunsi wejo wizihijwe n'ababyeyi n’abana bafashwa n’umuryango ubafasha kurihira abana babo amashuri ndetse nabo ukabafasha kwiteza imbere binyuze mu matsinda ,aho bamwe mu babyeyi mu mvamutima zabo bavuze ko uyu muryango watumye baseka.

Muri ibi birori byari byitabiriwe n’inama y’igihugu y'abagore ku rwego rw’akarere ka Nyarugenge, Madame Hortance Mukamwiza umuyobozi w’agashami gashinzwe amategeko ,yakanguriye aba bagore kwita ku nshingano zabo kandi bakibanda ku ikoranabuhanga.

Yagize ati "mutekereze uburyo tugiye guhanga udushya mu ikoranabuhanga , dukore ku buryo duteza amahoro n'umutekano mu miryango yacu aho kugirango dutere amakimbirane , wa muryango utekanye tugomba guharanira uzadufasha kugirango tugere ku iterambere kubera ko tuzaba twabonye umwanya wo gukora, nitwe tugomba kuwuharanira ukabamo umutekano, ukabamo iyo suku, ukabamo iyo ndyo nziza".   

Umuyobozi w'uyu muryango MindLeaps Ndayambaje Vedaste avuga ko mu kwizihiza uyu munsi bisanze ababyeyi bafashwa n'uyu muryango imyumvire yabo yarahindutse bakizera ko n'intego yabo izagerwaho.

Yagize ati "imyumvire yabo igenda izamuka tugendeye nko ku ntego mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga mu kwimakaza umuco w'uburinganire, ubungubu bigenda bizamuka haba mu ikoranabuhanga, hari benshi bagenda batwoherereza indangamanota z'abana babo akayohereza kuri WhatsApp icyo gihe ari gukoresha ikoranabuhanga, uruhare rwabo ruri kugaragara[........]"   

Uyu muryango watangiye muri 2011 utangirana n’abana babaga mu muhanda nyuma 2014 nibwo wagutse, ubu bafasha imiryango y’abana bibumbiye mu matsinda 243 mugihe ababyeyi bitabira bakaba bibumbiye mu matsinda 7 ni 192,abana bishyurira ni 149, abo mu mujyi wa Kigali bateganya kwishyurira uyu mwaka biga bataha ni 184.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Mar 23, 2023 - 06:40