Gatsibo : Abagize ihuriro ry’ababyeyi APECOM barasaba kurenganurwa ku mitungo yabo

Ihuriro ry’ababyeyi APECOM riherereye mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo,barasaba kurenganurwa ku mitungo yabo irimo ishuri n’ubutaka, yagurishijwe mu buryo butumvikana ikagurishwa n’abari abayobozi bacyuye igihe kuko byakozwe abanyamuryango batabizi.

kwamamaza

Abagize ihuriro ry’ababyeyi APECOM, riri mu kagari ka Gakenke mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo,bavuga ko mu 1986 bashyizeho ishuri rya APECOM,ariko ngo mu 2016 igice kimwe cy’iryo shuri bakigwatirije uwitwa Hategekimana Francois,kugira ngo abatize miliyoni 20 zo kwishyura imyenda ryari ribereyemo abantu batandukanye.

Ngo nyuma y’igihe gito n’icyo bamuhaye kuzamwishyiriraho kitaragera,batunguwe no kumva ko iyo mitungo abayobozi babo barayimweguriye kandi mu nama y’abanyamuryango iyo ngingo itaravuzweho.

Aba baturage barasaba ko barenganurwa ku mitungo yabo bariganyijwe n’abari abayobozi babo barimo uwitwa Gapira Aloys wari Perezida w’ihuriro ndetse na bagenzi be,ariko bakanakurikiranwa ku nyandiko mpimbano bacuze babeshyera abanyamuryango ko iyo mitungo igurishwa bari bahari.

Nyiringango Emmanuel uhagararariye ihuriro APECOM avuga ko abanyamuryango bamutura agahinda ko yabafasha imitungo yabo ikagaruka kuko Hategekimana wari warabatije miliyoni 20,hakozwe ubugenzuzi basanga yari yaramaze kuyahabwa biciye mu bukodi yishyurwaga na kaminuza ya UTAB yari yarahakodesheje.

Yagize ati "ababeshya ko bawuguze cyangwa baweguriwe bagasubiza umutungo wa APECOM kuko n'amafaranga batugurije miliyoni 20 nayo bamaze kuyiyishyura mu bukode kuko bamaze gutwara miliyoni zirenga 27".  

Kuri iki kibazo cy’abanyamuryango ba APECOM basaba kurenganurwa ku mitungo yabo,umuyobozi w’akarere ka Gatsibo,Gasana Richard,yemera ko ikibazo bakizi ariko ko kiri mu nkiko,bityo ko hategerejwe kuzashyira mu bikorwa imyanzuro y’inkiko.

Yagize ati "bagiye mu nkiko, bigeze kuza kutugana dusanga bagiye mu nkiko turavuga tuti tuzategereza imyanzuro y'urukiko kugirango abazaba batsinze ishyirwe mu bikorwa, mu gihe hari uruhande rumwe rwafashe iya mbere rukajya mu nkiko ni ugutegereza umwanzuro warwo'.  

Imitungo y’ihuriro ry’ababyeyi,APECOM bagaragaza ko yagurishijwe n’abari abayobozi ba komite yacyuye igihe mu buryo bw’uburiganya,irimo ibyumba by’amashuri 14, Laboratwari ya siyansi n’ubutaka bungana na hegitari ebyiri.

Bavuga ko ibyo byose bigurishwa uwitwa Hategekimana Francois kuri miliyoni 20,ngo byakozwe abanyamuryango batabizi,ahubwo babimenya biciye mu nyandiko mpimbano zacuzwe n’abayobozi bacyuye igihe.

Inkuru ya Djamali Habarurema Isango Star Gatsibo

 Jan 31, 2023 - 09:58