Ambasaderi wa Israel mu Rwanda yishimiye ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu mashuri yo mu Rwanda

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr. Ron Adam yatangaje ko yishimiye aho u Rwanda rugeze mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mashuri .

kwamamaza

Abanyeshuri kimwe n’abagenzi babo bo mu rwunge rw’amashuri rwa Murama mu murenge wa Nyamata w’akarere ka Bugesera bishimira ko basigaye bakoresha ikoranabuhanga mu kwiyungura ubumenyi.

Umwarimu wigisha muri G.S Murama we akavuga ko bibanda mu gukangurira ababyeyi b’abanyeshuri kubigisha gukoresha interinete mu buryo bubafitiye akamaro.

Yagize ati "Tugira isomo ryigisha uburyo bwo gukoresha internet ,minisitiri w’ikoranabuhanga yadusabye kujya twigisha abanyeshuri gukoresha neza ikoranabuhanga mu gukoresha internet,abanyeshuri barimo n’abafite munsi y’imyaka 18 bashobora gufata telephone cyangwa se Tablet bakaba bareba filime zitabafitiye akamaro ,natwe tugerageza kwigisha ababyeyi gukurikirana abana babo bakamenya niba abana babo bakoresha internet mu bibafitiye akamaro".

Ibi bikoresho by’ikoranabuhanga byifashishwa muri iri shuri rya Murama byatanzwe ku nkunga y’ishami ry’umuryango w’abibumbye UNICEF mu Rwanda ifatanyije na minisiteri y'uburezi ndetse na minisiteri y'ikoranabuhanga na Inovation n’umuryango Inspire, Educate and Empower Rwanda.

Julianna Lindsey uhagarariye UNICEF mu Rwanda nibyo agarukaho.

Yagize ati ’’UNICEF yakoranye n’abafatanyabikorwa batandukanye na minisiteri y’uburezi n’iyikoranabuhanga na inovation mu Rwanda. mu karere ka Bugesera dutera inkunga amashuri agera kuri 63 ashobora kubona uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga na internet ihagije ,intego dufite ni ukuyikwirakwiza mu gihugu hose kandi Leta y'u Rwanda ifite gahunda ko mu mwaka wa 2024 mu mashuri hose hazaba hari internet niyo mpamvu dushyiramo imbaraga kugira ngo tuzabigereho’’.

Mu ruzinduko rwa Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr. Ron Adam yagiriye mu karere ka Bugesera akanasura iri shuri rya G.S Murama yashimye ko ikoranabuhanga rimaze gukataza.

Yagize ati "Nishimiye ko UNICEF na GIGA bazanye uyu mushinga wo gutanga internet muri aya mashuri ,twamenye ko bateye inkunga amashuri 63 yo mu karere ka Bugesera ,iyi ni intambwe ikomeye yerekeza aho buri shuri na buri muntu bazaba bakoresha internet kandi nibyo twifuza muri iki kinyejana cya 21."

Ambasaderi wa Israel n’uhagarariye UNICEF mu Rwanda banasuye irerero ryubatswe muri aka karere bishimira ko abana basigaye biga neza kandi bagahabwa amafurunguro meza,ibintu umuyobozi w’akarere ka Bugesera Mutabazi Richard avuga ko byahinduye ubuzima bw’abaturage ayobora.

Yagize ati "byakemuye byinshi, abana batangiraga ishuri batinze kuko umwana ukiri muto gukora urugendo umujyanye ku ishuri rya kure ababyeyi byarabagoraga bagategereza akabanza agakura, uwo mwaka umwe cyangwa ibiri batakazaga ubungubu ntabwo babitakaza kuko bahita bamuzana hano kuko niho hafi, byanabafashije n'umutekano wabo bana, ababyeyi iyo bagiye mu mirimo yabo basiga abana kumbuga, mu mudugudu ntabwo bakurikirana ibyabo, hano rero barahabageza bakajya mu mirimo bakaza kubafata nimugoroba".     

Ku bufatanye na Minisiteri y’uburezi n’iyikoranabuhanga mu Rwanda hamwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF ndetse n’umuryango utari uwa leta Inspire, Educate and Empower Rwanda basanzwe batera inkunga ibigo by’amashuri mu kwimakaza ikoranabuhanga byo mu turere twa Bugesera, Kirehe na Gatsibo tw’intara y’Iburasirazuba.

Inkuru ya Theoneste Zigama Isango Star Bugesera

 Nov 17, 2022 - 06:59