Abantu barashishikarizwa kugenda n'amaguru bakagabanya gukoresha imodoka cyane

I Kigali mu Rwanda hateraniye inama y’iminsi 3 yiswe "Walk 21", ni inama igamije gukangurira abantu no kubereka ibyiza byo kugenda n’amaguru aho ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwakiriye iyo nama, buravuga ko uretse kubungabunga ibidukikije, kugenda n’ibirenge bifasha kurwanya zimwe mu ndwara zitandura ziri ku kigero cyo hejuru mu guhitana abantu muri iyi minsi.

kwamamaza

Walk 21 Conference, ni inama ikunze kubera mu mijyi itandukanye y’ibihugu aho iba igamije kwimakaza umuco wa kubaka imijyi igendana n’igihe, abantu bagakangurirwa kugenda n’amaguru ndetse bakigishwa ibyiza bibarizwamo nkuko ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali nk’ubwakiriye iyi nama kuri iyi nshuro bubivuga.

Pudence Rubingisa Umuyobozi w'umujyi wa Kigali ati "iyi ni inama igamije kureba uburyo imijyi igenda itera imbere ariko yubakiye cyane ku bikorwaremezo bidaheza bishyira imbere n'abakoresha cyane cyane imihanda kandi badafite imodoka".

Yakomeje agira ati "birasubiza ibibazo byinshi, mu gukoresha iyo mihanda n'abanyamaguru bashobora kugenda ibirometero bishoboka ahatari harehare cyane, bakaba bagabanya gukoresha imodoka kugirango tugabanye imyuka yangiriza ibidukikije ariko turashyira imbere kurwanya indwara zitandura kugirango umujyi uturwe n'abantu bafite ubuzima bwiza".    

Ngo ibyo ariko n'ubundi bikwiriye kujya byigishwa hakiri kare bihereye mu mashuri mato kugirango abantu bakurane imyumvire y'uko ugenda n’amaguru atari ufite ubushobozi buke ahubwo hakarebwe inyungu zibiherekeje.

Dr. Alphonse Nkurunziza Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda yigisha ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu akaba n’impuguke muribyo nibyo agarukaho.

Ati "abantu benshi ni abagenda n'amaguru, abatunze imodoka ntabwo ari abantu benshi, ntabwo ari umwihariko w'umujyi wa Kigali ni umwihariko w'imijyi yose ku isi, niyo mpamvu umunyamaguru ahabwa agaciro mbere y'ibindi binyabiziga byose, ibyo byagiye biba ikibazo muri gahunda zagiye zikorwa no mu myigishirize kw'ishuri twajyaga dukora amafuti tugasanga abantu bumva ko ugenda n'amaguru ko ari umuntu wagowe, iyo myumvire iragenda ihinduka". 

Kuri iyi nshuro iyi nama ya walk 21 iteraniye i Kigali guhera ku itariki ya 16- 19 Ukwakira 2023, yitabiriwe n’abantu batandukanye baturutse mu bihugu 40 byo ku migabane yose y’isi.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Oct 18, 2023 - 13:37