Hakwiye kujyaho ikigega gihoraho gishyirwamo amafaranga yo gukemura ibibazo bitateguwe

Mu gihe hemejwe burundu itegeko ry'ingengo y'imari u Rwanda ruzakoresha mu bikorwa bitandukanye mu mwaka wa 2023/2024, bamwe mu basobanukiwe iby'ubukungu baravuga ko hakenewe ikigega gihoraho gishyirwamo amafaranga yo gukemura ibibazo bitateguwe birimo ibiza, mu gihe abagize Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda bagaragaza ko ibiza biheruka byateye ivugurura ry'ingengo y'imari ndetse no muri iyi ngengo y'imari bemeje gusana ibyangijwe n'ibiza bikaba byaragenewe ingengo y'imari itari nto.

kwamamaza

Kuri uyu wa Kabiri, Inteko rusange y'Umutwe w'Abadepite yatoye itegeko rigena ingengo y'imari ya Leta y'umwaka wa 2023/2024. Mu gutora iri tegeko, hagarutswe ku ngingo 24 zirigize, zisobanurwa birambuye n’ibizikubiyemo.

Ku birebana n’ikibazo cy’ibiza, Hon. Munyaneza Omar, Perezida wa Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu, avuga ko ibiheruka kubaho byatumye ingengo y’imari ivugururwa ndetse ngo muri uyu mwaka ugiye kuza, ingaruka ibyo biza byagize zatekerejweho zigenerwa akayabo.

Yagize ati "ivugururwa ry'ingengo y'imari byatewe nuko amafaranga menshi yashyizwe mu kwita ku kibazo cy'ibiza igihugu cyahuye nabyo mu buryo butunguraye... nyuma y'ibi biza hakaba harakozwe inyigo ku bufatanye na banki y'isi igaragaza ko hakenewe miliyari 629 z'amafaranga y'u Rwanda yo gukumira no kurwanya ibiza".

"Muri iyi ngengo y'imari y'umwaka wa 2023/2024 hateganyijwemo miliyari 215 y'ibyangijwe n'ibiza aho miliyari 132 z'amafaranga y'u Rwanda ari agenewe gusana ibikorwaremezo byangiritse by'imihanda, amazi, n'amashanyarazi". 

Nyamara mu mboni z’abasobanukiwe iby’ubukungu ngo ingengo y’imari y’ibiza iba ikwiye guhora mu kigega cy’ihariye, aho kugira ngo izavangire ingengo y’imari y’igihugu mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Straton Habyarimana impuguke mu bukungu, kuri telephone arabivuga uku "hashyirwaho ikigega cyo guhora twiteguye, hagashyirwamo amafaranga, hateganywa ngo haramutse habaye ikibazo tuzifashisha aya amafaranga kugirango tubashe guhangana n'ibibazo".

"Kuyashyira ku ngengo y'imari biba bivuga ngo igihe iyo ngengo y'imari yagenewe igihe kirangiye ayo mafaranga adakoreshejwe agomba gusubizwa, ntabwo byaba aribyo, hashyirwaho ikigega kikaba kirimo amafaranga abitse yiteguye kuzakoreshwa mu gihe habaye ibibazo".        

Itegeko rigena ingengo y'imari ya Leta y'umwaka wa 2023/2024 ryatowe n’Abadepite bagize inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, riteganya ko Leta y’u Rwanda izakoresha amafaranga y’u Rwanda angana na  Miliyari ibihumbi bitanu na mirongo itatu, miliyoni mirongo itanu n’umunani, ibihumbi mirongo cyenda na kimwe n’amafaranga magana inani makumyabiri n’atatu y’u Rwanda (5,030,058,091,823 Frw).

Iyi ngengo y'imari ikaba yariyongereyeho Miliyari 265.2 z’amafaranga y’u Rwanda, bingana na 5.6% ugereranyije n’ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2022/2023 turi gusoza.

Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali

 Jun 28, 2023 - 07:50