NCDP yatangije ikoranabuhanga rizafasha abafite ubumuga

Inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda NCPD, yatangije ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukusanya no gucunga neza amakuru y’abafite ubumuga. Iri koranabuhanga rikazafasha mu gushyiraho politike zidaheza kuko zizaba zishingiye ku makuru yizewe rizakusanya.

kwamamaza

Mu gihe u Rwanda rwifatanya n’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga uba taliki 3 Ukuboza buri mwaka, inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) ku bufatanye na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC).

Mu Rwanda hazizihizwa uyu munsi hanamurikwa ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukusanya no kubika neza amakuru y’abafite ubumuga.

Baragahoranye Jean Pierre; ushinzwe ubushakashatsi ku bumuga no kwinjiza abafite ubumuga muri gahunda za Leta agaragaza ibibazo abafite ubumuga bahuraga nabyo mbere y’iri koranabuhanga.

Ati "hari serivise zitahabwaga abantu bafite ubumuga ku mpamvu zitandukanye, uyu munsi ntabwo ushobora kwicara uvuge ngo abantu bafite ubumuga bakeneye serivise zigendanye n'imibereho myiza ni bangahe ntabo wamenya kubera ko nta mibare dufite, iyo ntagenamigambi rishingiye ku mibare ufite bituma utanga serivise itanoze, iyi gahunda izaduha imibare ifatika, imibare abantu bashobora guheraho bakora bakora ubuvugizi".

Umujyanama mu by’ikoranabuhanga muri NCPD, Rimenyande Felicien, aravuga icyo iri koranabuhanga rije gucyemura.

Ati "iri koranabuhanga ryaje gufasha mu bintu 4 bikomeye, hari ugishyiraho politike zidaheza zishingiye ku makuru yizewe, kongera imbaraga mu gufasha abantu bafite ubumuga, kunoza uburyo abafatanyabikorwa bafasha abantu bafite ubumuga, ikoranabuhanga rizafasha guhuza ibyo bikorwa tukamenya ngo muri serivise zitandukanye bakoze iki bageze ku kihe kigero barateganya gukora iki". 

Mu bibazo bitandukanye abafite ubumuga bahura nabyo, harimo no kurenganywa mu itangwa ry’akazi, gusa ngo NCPD nk’umuryango wabo, ijya ibasha kubafasha bakarenganurwa nk’uko Ndayisaba Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa wa NCPD abivuga.

Ati "umuntu wese uzumva arenganye yajya atubwira hakiri kare nk'urwego rubashinzwe tukabijyamo kandi tuzi neza ko twamurenganura, bagomba kumenya ko uburenganzira bwabo bagomba kuburwanaho hakiri kare.   

Umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga, ku rwego rw’igihugu uzizihizwa taliki 3 Ukuboza, mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Ngoma, ukazaba ufite insanganyamatsiko igira iti “dufatanye n’abantu bafite ubumuga, tugere ku ntego z’iterambere rirambye”.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Nov 28, 2023 - 10:26