Urubyiruko rurasabwa gukomeza kubungabunga amahoro no guhagarara rushikamye

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’amahoro kuri uyu wa Kane urubyiruko rwagaragaje ko rurajwe ishinga no kubaka ubudaheranwa kandi ko ruticaye nubwo rugifite ikibazo cy’ubukene akenshi butuma urubyiruko rwishora mubiyobyabwenge bagahura n'ibibazo by’indwara zo mu mutwe akenshi biterwa n’ibikomere by’amateka.

kwamamaza

Abanyarwanda ntibakwiye kwirara ngo batezuke guharanira amahoro, ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Kane ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’amahoro. Ni umunsi uba buri mwaka tariki ya 21 Nzeri.

Uyu munsi mpuzamahanga w’amahoro, wizihijwe mu Rwanda witabiriwe n’urubyiruko ndetse n’abayobozi batandukanye, urubyiruko ruhabwa impanuro ijyanye n’insanganyamatsiko igira iti "Kwimakaza ubumwe, ubudaheranwa inkingi y’amahoro n'iterambere rirambye".

Rumwe mu rubyiruko rwitabiriye uyu munsi rwavuze ko kubaka ubudaheranwa ari urugendo bavuga ko badakwiye kwicara ngo barambye, nubwo bagifite imbogamizi zirimo ubukene n’amakimbirane yo mu miryango.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu Munezero Clarisse yavuze ko iyo urubyiruko rukoreshejwe neza ruba umusemburo wo kubaka igihugu rugafasha kungamba zo kubaka amahoro.

Madame Uwacu Julienne yavuzeko urubyiruko rugomba guharanira amahoro kuko amahoro ari ubuzima kandi ko amahitamo ya politike ariyo atuma amahoro abaho cyangwa akabura, avuga ko kandi amahoro atagira umupaka.

Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko Hon.Donatille Mukabalisa we yasabye urubyiruko gukomeza kubungabunga amahoro ndetse rugahagarara rushikamye.

Ku rwego rw’isi, umwanzuro w'uyu munsi mpuzamahanga w’amahoro wafashwe mu 1981 utangira kwizihizwa mu 1982 biturutse kucyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye, mu Rwanda urubyiruko rungana na 65,3% by'abanyarwanda nirwo rugomba guharanira aya mahoro rukanayashyigikira. 

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Sep 22, 2023 - 15:25